Darfur: Ingabo z’u Rwanda zatanze umuganda ku bidukikije

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani (Rwanbatt 41) bakoze umuganda wo kurengera ibidukikije no gusukura umujyi wa El Fasher mu majyaruguru y’Intara ya Darfur kuwa kane tariki 5/6/2014.

Muri uyu muganda wabaye ku munsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, ingabo z’u Rwanda zateye ibiti 300 kuri kaminuza ya El Fasher. Bakoze n’isuku banatoragura amashashi yari anyanyagiye hirya no hino mu mujyi wa El Fasher, Umurwa Mukuru w’Intara ya Darfur.

Ingabo z'u Rwanda zari mu gikorwa cy'umuganda zakoze n'isuku zikuraho amashashi yari yandagaye hirya no hino.
Ingabo z’u Rwanda zari mu gikorwa cy’umuganda zakoze n’isuku zikuraho amashashi yari yandagaye hirya no hino.

Mu banyacyubahiro bitabiriye uwo muganda barimo uwungirije Guverineri w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, Mr Abu Abas, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro Darfur, Col Sam K BAGUMA n’abandi benshi, nk’uko urubuga rwa MINADEF y’u Rwanda rubitangaza.

Ingabo z'u Rwanda kandi zanateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ingabo z’u Rwanda kandi zanateye ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Uwungirije Guverineri w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuba bitabiriye icyo gikorwa ari benshi no kuba bahangayikishijwe no kuba ahari h’ubutayu hahinduka ahantu heza hari ibimera.

Deputy Wali, wungirije Guverineri w'umurwa mukuru wa Darfur yashimye ingabo z'u Rwanda.
Deputy Wali, wungirije Guverineri w’umurwa mukuru wa Darfur yashimye ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Mu byukuri nyuma yo kuba muri mubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bigaragara ko muhangayikishijwe na none no kubungabunga ibidukikije byacu.”

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nibakomeze aho

rwitond j yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

congratulations!
thx for your contributions to Reforestation!

MUSHAKAMBA Emmy yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

bakomereze aho kandi bakomeze berekane urugero rwiza kuko bari mubaduhesha ishema ku isi kandi ibyiza u Rwanda rwagezeho bikwiye kubera isomo amahanga.

Zuzu yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

bakomereze aho kandi bakomeze berekane urugero rwiza kuko bari mubaduhesha ishema ku isi kandi ibyiza u Rwanda rwagezeho bikwiye kubera isomo amahanga.

Zuzu yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

ngabo zacu oyeeeeeeeeee, mukomeze kwerekana ubushongore n’ubukaka aho mugeze hose

abasi yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

izamarere rowse ntacyo wazinganya , nukuri ni intwali z’abanyarwanda, abanyarwanda tubiyumvano rwose tubabonamo ikizere cyejo hazaza cy’u rwanda n’amahanga nabone kubugwaneza nibyiza byabo basore

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka