CEPGL yamaganiye kure icyemezo cya Leta ya Congo cyo kwishyuza Abanyarwanda Viza

Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL) wamaganiye kure icyemezo cyafashwe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyo kwaka Abanyarwanda amafaranga ya Viza, bakavuga ko iki cyemezo kitubahiriza amahame y’uyu muryango.

Umuryango wa CEPGL uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo; u Rwanda, Kongo-Kinshasa n’Uburundi. Nkuko byatangajwe na The New Times, ngo uyu muryango ntiwigeze umenyeshwa na Kongo ibijyanye n’icyo cyemezo cyo gutangira kwaka amafaranga ya Viza Abanyarwanda bose binjira muri icyo gihugu mbere y’uko gifatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga, yatangaje ko amasezerano yasinywe n’ibyo bihugu bitatu mu mwaka wa 2011, avuga ukwishyira ukizana kw’abaturage bagize ibyo bihugu uko ari bitatu.

Yagize ati: “Gahunda yumvikanyweho kandi ishyirwaho umukono n’abaminisitiri w’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu muri Nyakanga 2011, ivuga ko abaturage b’ibyo bihugu basonewe amafaranga ayari yo yose iyo binjiye muri kimwe muri ibyo bihugu bitatu.”

Uyu munyamabanga yakomeje avuga ko abaturage iyo bambuka muri buri gihugu ubusanzwe bakoresha irangamuntu, paseporo cyangwa laisser passer.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga.

Ati “Ntabwo twigeze tubimenyeshwa. Twanandikiye Leta ya Kinshasa tuyisaba ubusobanuro kuri icyo cyemezo cyo kwaka amafaranga ya Viza maze tubabwira ko icyo cyemezo gihabanye no kwishyira hamwe kw’ibihugu nk’uko byabyiyemeje.”

Yongeyeho ko atari byo ku gihugu cya Kongo gutangiza iyo gahunda yo kwaka amafaranga ya Viza ku mupaka umwe.

Abanyarwanda basabwa gutanga amafaranga ya Viza binjira muri Kongo, ni abanyura ku mupaka wa Rusizi, naho abakoresha imipaka ya Goma, yaba umuto (petite barriere na grande barrier) bo icyo cyemezo ntikirabageraho.

Ukwishyira ukizana kw’abaturage baturiye ibyo bihugu bitatu bigize CPGL biri mu ngingo ya 2 y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibyo bihugu i Bujumbura mu Burundi muri Nyakanga umwaka wa 2011.

Iyo ngingo ivuga ko abaturage b’ibyo bihugu baturiye imipaka bagomba kwinjira muri buri gihugu bakoresheje irangamuntu, abandi bagakoresha laisser passer cyangwa paseporo.

Nubwo ayo masezerano abisobanura neza, Abanyarwanda bambuka muri Kongo bakoresheje umupaka wa Rusizi cyangwa Bukavu, barasabwa kwishyura amafaranga ya viza 37, 400 ($55) ku abaturage basanzwe na 23,800 ( $35) ku banyeshuri ku mwaka.

Abaturage muri Rusizi bakoresha umupaka wa Bukavu batangaza ko bahagaritse ibikorwa byabo bakoreraga i Bukavu kugeza igihe icyo cyemezo cya Kongo gisubiwemo kuko benshi muri bo bakora ubucuruzi bworoheje muri Congo kandi ntibashobora kubona ayo mafaranga asabwa ya Viza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana yatangaje ko abaturage n’abanyeshuri babuze icyo bakora.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudukurikiranire iki kibazo kuko kiraduhangayikije cyane kuko abaturage twabuze icyo gukora kuko twakoreraga muri kongo

elias yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Mudukurikiranire iki kibazo kuko kiraduhangayikije cyane kuko abaturage twabuze icyo gukora kuko twakoreraga muri kongo

Patrick Niyonzima yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka