Rutsiro: Umugabo yafatanywe n’umugore utari uwe bombi bashyikirizwa polisi

Umugabo n’umugore bombi bakora mu kigo cy’urubyiruko cya Rutsiro giherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro baguwe gitumo bari mu nzu uwo mugore acumbitsemo bakekwaho gusambana, bahita bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ikorera muri uwo murenge wa Ruhango.

Uwo mugore asanzwe afite umugabo basezeranye imbere y’amategeko, ariko bakaba bamaze umwaka buri wese yibana. Icyakora bakomeje guturana ku buryo icyo umwe akoze undi abasha kukimenya mu buryo bworoshye.

Mu ijoro rishyira ku wa kabiri tariki 22/04/2014 ni bwo umugabo wasezeranye n’uwo mugore yamenye ko hari undi musore usanzwe ukora hamwe n’umugore we uraye aho umugore acumbitse.

Uwo munsi mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ni bwo umugabo yamenye ayo makuru, agerageza kwitabaza inzego zishinzwe umutekano, abanyerondo, umukuru w’umudugudu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari batuyemo ka Nyakarera, umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko abo bombi bafashwe bakoraho, hamwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruhango.

Abo bose bageze ku icumbi ry’umugore mu ma saa tanu z’ijoro, umukuru w’umudugudu abaza umugore niba nta wundi muntu urimo, umugore asubiza ko nta wundi muntu urimo.

Abo bayobozi ngo basabye umugore kwinjira mu nzu ye, basanga hari umuntu wikingiranye mu cyumba cy’uburyamo, babwira umugore kumukomangira no kumusaba ko akingura. Umugabo wari wikingiranyemo imbere ngo yarakinguye ndetse agerageza kurwanya abari aho ashaka kwiruka, ariko baramufata.

Uwo mugabo n’umugore bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi iri hafi aho, umugabo baciye inyuma na we ajya gutangayo ikirego, akaba ategereje uko bizagenda.

Umugore avuzweho ubusambanyi mu gihe haburaga igihe gito ngo bajye kuburana ubutane

Uwo mugabo n’umugore bari bamaze umwaka buri wese yibana mu icumbi rye. Umugabo avuga ko yavuye i Kigali mu kazi, aje iwe asanga umugore urugo yararutaye ajya kwikodeshereza ahandi ku ruhande.

Umugabo ngo yarabyihanganiye kuko nta kibazo yapfaga na we kigaragara, agerageza no kwitwararika kugira ngo hatagira ibimuturukaho. Icyakora na we yabonye atakomeza kwibana wenyine muri iyo nzu babanagamo bayikodesha, ajya kuba aho asanzwe acururiza imiti (pharmacie).

Muri iyo minsi umugore ngo yagiye ku murenge kwaka ubutane, mu gihe nyamara umugabo we yifuzaga ko bakwicarana ibitagenda bakabikemura. Icyakora kumvikana ngo byarananiranye, ikirego cyabo gishyikirizwa ubucamanza, bakaba bari bafite gahunda yo kwitaba tariki 06/05/2014.

Uwo mugabo n’umugore basezeranye tariki 07/12/2008 bakaba bari bamaranye imyaka itanu babana. Bari bafitanye n’abana babiri, ariko uwo mugore ngo abana yari yarabavanye mu karere ka Rutsiro abajyana i Kigali aho avuka, akaba ngo yarabajyanye kure y’aho aba mu rwego rwo gusigara yisanzuye, nk’uko umugabo we yabisobanuye.

Akenshi iyo habayeho ikibazo nk’icyo cy’ubutane bwifuzwa n’umugore, hari abakeka ko umugabo yaba hari inshingano ze atuzuza neza uko bikwiye cyangwa akaba atita ku rugo rwe, ariko umugabo avuga ko nta kintu na kimwe atakoraga kuko umugore n’abana be ngo yarabakundaga, ku buryo byabaye ngombwa ko umugabo areka akazi yakoraga i Kigali, yiyemeza kuza gutura mu karere ka Rutsiro hafi y’umugore we. Ku kazi ngo bamubujije gushaka umugore w’umusilamukazi, ariko we ahitamo kureka akazi kubera ukuntu yamukundaga.

Uwo musore wafatanywe n’uwo mugore w’abandi yari amaze ukwezi n’iminsi mike atangiye akazi muri icyo kigo cy’urubyiruko.

Mu rwego rwo kumenya niba ugufungwa kw’abo bakozi babiri nta ngaruka byagize ku mikorere y’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro bombi bakoragaho, umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro, Jean Damascene Bigirimana yavuze ko akazi bombi bakoraga kabaye gahagaze, ariko ikigo kikaba gitegereje ko polisi ibarekura ikazakurikirana icyaha kibavugwaho bari hanze kuko ngo kuba barafatiwe mu nzu bari kumwe bitavuze ko icyaha kibahama ijana ku ijana.

Ngo ikigo gifite icyizere ko bazarekurwa bagakurikiranwa bari hanze ndetse bakora n’akazi kabo mu rwego rwo kwirinda ko kakwangirika.
Umuyobozi w’ikigo bakoragamo avuga ko atigeze abagira inama ku bijyanye n’imyitwarire yabo mbere y’uko bafatwa kuko ibibavugwaho by’ubusambanyi ngo ntabyo yari abaziho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Aka ni akumiro! Akaryana mu nkanda karyana no mu ihururu!! None se ko n’ubundi batabanaga, ariko uwaregeye ubutane niwe wagombye kwitwararika, uretese ko kamere yamutsinze, akishakira umwunganizi akamwibikaho mberey’umunsi w’urubanza bakishingira urugo rushya batanatumiye, abashinzwe bakaba abaraguye mu mata nk’isazi!

sugira yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

eh!umugabo se yabapangira akabishobora?Yateruye uwo musore amutereka mu nzu?Amumanikira imyenda nka nyir’urugo?Uriya mugore yanze umugabo basezeranye arapfuba,Umugabo akwiye kumurekera abapfubuzi!

Kabiriti yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Icyako namwe ntimuntangaje cyane kubera ko mutazi iby’imibanire yabo neza, ubanza mubica hejuru! N’abandi bakorana nawe barumiwe!! Bombi bagiriwe inama kenshi, gusa uriya mugore nta kindi yashobora uretse kujya yifatira abakozi bashya b’ikigo, naho kubakana n’umugabo umwe shwi!! Uhafatiwe siwe wa mbere!! Icyakora nawe atanga care pe! Ariko rero ngo ni umucvo w’iwabo!!

Alias Pendo yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

ahubwo uwo mugabo we niwe ukwiye gufungwa, ntibakababeshye ngo mwemere ubwo se uwo mugore ko wumva umugabo yamubereye icyohe yabigenza ate kandi nawe aba akeneye care.

BBW yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Hi Guys;
Kuki mukora inkuru mubogamiye ku ruhande rumwe?Uyu mugabo uvuga ko yari amaze umwaka atabana n’umugore we kuki bigararagara ko ari we wabahaye inkuru?Icyo mutari muzi kuri uyu mugabo we (umugabo w’uyu mugore uvugwa) ni uko uyu mugabo yahoraga amuhoza ku nkeke, kandi akaba atarahahiraga n’urugo rwe, ikindi kandi ni uko iyi pharmacy avuga ko akoramo, ni iyo umugore yamushakiye nyuma yuko we yari amaze kubura akazi, ariko Umugabo yigira indakoreka (asesagura umutungo wo muri pharmacy), arangwa no gufuhira umugore we, mbega buri wese yabonananaga n’umugore we yiyumvishaga ko amuca inyuma, nyuma byageze aho umugore agerageza no ku mushakira akazi, bigeza aho uwari yiyemeje (Umu Doctor/Supervisor) kumushakira ako kazi aza kubareba mu rugo rwabo, umugabo aramu Tortura Cyanee. Haje kubaho no kugera aho umugabo aguriza umuntu wakoranaga n’umugore we Frw 120,000, noneho igihe kiragera cyo kuyishyura.Igihe kiragera wa muntu ashyikiriza ya mafranga umugore, biteza ikibazo kirerekire saaanaaah aho umugabo yavugagako uwo muntu ari inshoreke yuwo mugore, n’ibindi byinshi cyaaaneeeh!Noneho Umugore ajya gusaba ubutane byari bimaze kugera kure, bitewe n’uko ari we wiryaga akimara naho umugabo we yarabaye umuntu udashobotse pee, bityo umugore ahita asaba ubutane, umugabo abibonye, bityo yiyemeza kutazabumuha bityo atangira ibikorwa byo gutesha umugore umutwe amusebya hose hose (mu tubare, aho akorera n’aho umugore akorera).Ibi bijya kuba byatewe nuko umugabo yari abonye aba bombi bajya i Kigali kuwa gatanu le 18/04/2014 bityo yiyumvisha ko umugore ari kumurisha umutima, agashya(gufuha) karamwica, ahita apanga kuzamugirira nabi bagarutse, nibwo gupanga biriya byoseeh!Gusa icyo Police yakora namwe banyamakuru ni ugushakisha ibimenyetso simusiga kuri iki gisebo umugabo yakoreye uwari umugore we bityo bagategereza umunsi wo kuzitaba kandi umugabo nawe akagirwa inama yo kutivanga muri gahunda za mugenzi we kuko nawe atajya amutetereza.

Dudou yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Ariko noneho ndumiwe. Abanyarwanda n’uburenganzira bwa muntu ntaho bahurira. Ubu se koko umuntu agomba gufatwa agafungwa kubera ko afite undi bakeka ko bakundana? Baba bakundana ho se? Si uburenganzira bw’abo bantu gukundana? Kuba umugore yarigeze kugira undi mugabo ntibigabanya uburenganzira bwe bwo gukundana n’undi muntu kabishywe n’iyo baba bari kumwe nkanswe uwo batari bakibana. Kuba bari baturanye ntibivuga ko umugabo yakoraga ibyo agomba gukora nk’umugabo kandi n’iyo baba babana ariko hari umwe utakishimiye undi umuntu agomba guhitamo uko ashaka. Ibyo ni ugukandamira abagore kuko iyo biba ari uwo mugabo wafashe indi nkumi nta n’uwari kujya kubivuga. Njye mbona abanyarwanda hari ibintu bimwe twivangamo bitatureba. Gutegeka umuntu uwo akunda! Aka ni akumiro pe! Ntimukeke ko nshyigikiye guca undi inyuma ariko iyo umuntu akubwiye ko atakigukunda ntabwo biba ari uguca inyuma ahubwo wowe iyo ukomeje guhatiriza uba wihoma kandi ni byo bitera amakimbirane. Keretse niba hari ikindi uwo mugore yakoze na ho ubundi nta cyaha arimo ahubwo twe abanyarwanda dukwiye gufunguka tukumva ko abantu hari uburenganzira bw’ibanze bafite. Ibi ntaho byaba bitaniye na babandi bategeka abana babo abo bazashakana.
Erega na police n’abategetsi bakabijyamo!!! Mukwiye guhumuka mukareka guhatira abantu kubana kuko bishobora kugera ku byo wamu comedien Ambassador w’abakonsomateri avuga. Mu byumve aha hugera ku munota wa 11.
Mbifurije gushyira mugaciro no kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.

Kumirwa yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka