U Rwanda rwabonye uburyo buzarworohereza gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda na sosiyete ya Ngali Holdings byasinyanye amasezerano yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa "Rwanda Online" bugamije guhuriza hamwe serivisi zose z’inzego za Leta, ku buryo byorohereza abaturage kubona serivisi zihuse bifashishije ikoranabuhanga.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri gushaka uburyo rwakorohereza abaturage kugera kuri serivise bitabavunnye kandi badatanze amafaranga menshi, kuko n’abafite telefoni zigendanwa bazajya babasha kuzikoresha basaba izi serivisi, nk’uko byasobanuwe ubwo aya masezerano yasinywaga kuwa Kabiri tariki 22/4/2014.

Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko ikoranabuhanga rikomeje kwigaragaza nk’igikoresho kizageza u Rwanda ku bukungu. Yavuze ko ritazongera serivisi zatangwaga mu bigo bya Leta mu Rwanda gusa, ahubwo ko rizanatuma u Rwanda ruba igihugu gifite ubukungu bushinigiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu buyobozi bizongera serivisi zatangwaga.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu buyobozi bizongera serivisi zatangwaga.

Yagize ati “Rwanda Online izazamura imitangire ya serivisi. Bitume abayozi bakorera mu mucyo mu gucyemura ibibazo by’abaturage batondaga imirongo n’izindi mbogamizi bahuraga nazo byose bizaba amateka.”

Minisitiri Nsengimana yakomeje atangaza ko ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyiraho uburyo bw’ubukungu bushingiye ikoranabuhanga, ikorana n’ibigo byigenga bikorera mu Rwanda ariko bifashishije ibikorerwa mu Rwanda.

Iyi gahunda izahurirwaho n’inzego zose za Leta nka Minisiteri n’ibigo bya Leta bitanga serivisi zitandukanye. MYICT yizera ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi byongera gukorera mu mucyo, kugabanya igihe cyo serivisi zafataga no kugabanya ibidakenewe mu itangwa rya serivisi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikoranabuhanga ni ipfundo ry’iterambere ryihuse! Nyuma y’amasezerano hihutishwe na implementation of Rwanda Online! Ndashaka kujya nicara iwanjye nkarangiza all of the services nifuza zose ntahagurutse kandi mu mwanya nk’uwo guhumbya! Congs to the leaders! May God bless you.

Jurdas yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka