Kirehe: Abadepite bunguranye ibitekerezo n’abahatuye ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo

Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagiranye inama n’abaturage bo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.

Iri tegeko ngo byabaye ngombwa ko rivugururwa mu rwego rwo guhuza itegeko rishya n’itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda nkuko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu mahame yaryo arebana no kwegereza ubuyobozi abaturage aho mu gihe nta muzungura uhari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ariwe ukwiye gutangaza umurage utagira nyirawo ibi bikajyana no gukura inyito zishaje mu itegeko hagakoreshwa inyito nshya.

Depite Nyirarukundo Ignatienne avuga ko bimwe mu byavuguruwe ari uko itegeko risanzwe ritateganyaga uburyo bwo kuzungura ku bana b’abakobwa basigaye ababyeyi babo bamaze gupfa mbere y’uko rishyirwa mu bikorwa.

Abadepite bungurana ibitekerezo n'abaturage bo mu karere ka Kirehe ku mushinga w'itegeko rigenga imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw'umuryango n'izungura.
Abadepite bungurana ibitekerezo n’abaturage bo mu karere ka Kirehe ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.

Depite Nyirarukundo akomeza avuga ko itegeko risanzwe ritigeze riteganya urupfu mu mpamvu zisesa uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe ku buryo umuntu yibazaga niba ubwo buryo bwagumaho kandi umwe mu bashyingiranwe atakiriho, ibi bikaba aribyo byatumye bashyiraho kungurana ibitekerezo n’abantu batandukanye kuri uyu mushinga bityo bibe byakorwa neza.

Umuyobozi w’AKarere ka Kirehe, Murayire Protais, we avuga ko iri tegeko rifitiye akamaro kanini sosiyete nyarwanda gusa ariko akaba asaba Abanyarwanda muri rusange kuboneza urubyaro kuko ariyo nzira yo kurwanya amakimbirane mu miryango aturuka ku bijyanye n’izungura n’ibindi bitandukanye.

Bamwe mu bari mu nama nyunguranabitekerezo ku itegeko rigenga imicungire y'umutungo.
Bamwe mu bari mu nama nyunguranabitekerezo ku itegeko rigenga imicungire y’umutungo.

Iyi nama yabereye mu karere ka Kirehe tariki 23/04/2014 yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abunzi hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge aho bunguranye ibitekerezo n’abadepite Nyirarukundo Ingatienne, Mukobwa Justine hamwe na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka