NEC yemeye ibyo Sosiyete Sivile ishima n’ibyo inenga ku matora y’abadepite yo muri 2013

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko yakiriye neza raporo ya Sosiyete Sivile nyarwanda ivuga ko matora y’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize wa 2013 yagenze neza, ariko ikanenga ko hari aho indororerezi ngo zakumiriwe, imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta, hamwe no kudasobanukirwa neza uburyo ibyavuye mu byumba by’itora byoherezwaga ku biro by’uturere.

Sosiyete sivile ishima ko amatora yabaye yiteguwe bihagije, mu bwisanzure, nta muvundo, ibibazo byagaragaye mu matora y’urubyiruko n’ay’abafite ubumuga ngo byarakemuwe; muri uwo mwaka ngo bwari ubwa mbere habayeho abakandida bigenga; ibiro n’ibyumba by’itora byariyongereye; abagore batowe n’abantu benshi kuva kuri 3,000 (ubushize) kugera kuri 132,000; ndetse ko n’ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kwiyandikisha.

Raporo ya Sosiyete Sivile inenga ko hari aho indorerezi mu matora zangiwe kwinjira mu byumba by’itora kandi ngo zifite ibyangombwa bya NEC; ko abayobozi bamwe mu nzego z’ibanze badakurikiranwa n’amategeko kubera kwambara ibirango byamamaza no kwanga kwakira abaturage, bitwaje ko ari mu gihe cy’amatora; ndetse ko hari n’abivanze bakereka abaturage abo bagomba gutora.

Uyoboye indorerezi za Sosiyete Sivile, Perezida wa NEC, Umuyobozi w'imiryango ya gisivile n'uhagarariye UNDP.
Uyoboye indorerezi za Sosiyete Sivile, Perezida wa NEC, Umuyobozi w’imiryango ya gisivile n’uhagarariye UNDP.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko imitwe ya politike ifite ubushobozi, ngo ari yo yihariye itangazamakuru kurusha iyindi; ko hari aho imibare y’indorerezi y’ibyavuye mu matora itandukanye n’iya NEC; ko hari abatora batabyitabiriye cyangwa batinze (cyane cyane abanyeshuri), kuko ngo batari bafite amakarita y’itora kubera kutibaruriza mu gace barimo mu gihe cy’amatora.

Sosiyete Sivile isaba kandi ko abakandida bigenga bagabanyirizwa ikigero cy’amajwi 5% basabwa kugirango babone umwanya mu Nteko; ko imyanya 30% y’abagore mu Nteko yakurwaho kuko ngo byagaragaye ko bafite ubushobozi, aho babonye imyanya 64%, ndetse ko abatora badafite ikarita y’itora bagomba koroherezwa gutora bakoresheje indangamuntu gusa.

Umunyamakuru yabajije Rwibasira Eugene wayoboye indorerezi za Sosiyete Sivile mu matora y’abadepite yo muri 2013 ati: “Ese ko munenga ibintu byinshi kandi bikomeye, kuki muvuga ko amatora yagenze neza muri rusange; murumva atari ukwivuguruza?”

Bamwe mu bafaranyabikorwa ba Sosiyete Sivile nyarwanda.
Bamwe mu bafaranyabikorwa ba Sosiyete Sivile nyarwanda.

“Ni bya bindi ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose kuko aho byagenze neza ni ho henshi kurusha aho bitagenze neza; kuba mu byumba by’itora 15,000 haragaragaye gusa ibibi (cases) nk’umunani cyangwa icumi, ntiwavuga ko ibintu byacitse”, nk’uko Rwibasira yamushubije.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda arashimangira ko ibinengwa bidakwiye guca igikuba, kandi ngo ni byiza ko iyi myanzuro ikozwe hakiri kare mbere y’uko mu Rwanda haba andi matora; aho yemeza ko NEC ifatanyije n’izindi nzego bireba, bazakosora ibyo bitagenze neza.

“Raporo turayemera yose uko imeze, ariko hari ibyagiye bigarukwaho n’andi ma raporo adutangaza: hari abatubwira ko basanze abapolisi n’abasirikare bugufi ya site z’amatora, ngo batinyisha abaturage bigatuma badatora mu bwisanzure, ariko twababwiye ko kugira abapolisi n’abasirikare bugufi yacu, mu Rwanda bitadutera ubwoba ahubwo biduhumuriza”, Prof Kalisa Mbanda.

Hamwe mu habereye amatora y'abadepite muri Nyakanga 2013.
Hamwe mu habereye amatora y’abadepite muri Nyakanga 2013.

Umuyobozi wa NEC ntiyashyigikiye icyifuzo cy’uko imyanya 30% y’abagore idahatanirwa mu nteko ivanwaho, kuko ngo intego ari ugukomeza guteza imbere abagore, nibura ngo bakagira imyanya 70% bazaba bashoboye guhatanira.

Sosiyete Sivile nyarwanda yifatanyije na NEC mu kunenga raporo ziharabika u Rwanda, aho ivuga ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko izo raporo hari igihe zikorwa mbere y’amatora, kandi ko abazikora ngo ari bamwe mu batera nkunga bashyiraho amananiza, bagateranya abenegihugu; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya gisivile mu Rwanda, Eduard Munyamariza.

Kuri uyu wa gatatu tariki 23/4/2014, Sosiyete Sivile ngo yifuzaga ko Komisiyo y’amatora yatangira hakiri kare gukuraho imbogamizi z’ibyagaragaye mu matora y’ubushize, mu rwego rwo gutegura amatora azakurikiraho; n’ubwo iyi raporo ngo yari isanzwe yarashyizwe ahagaragara.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka