Bimwe mu bintu bitangaje mu burobyi bwo mu kiyaga cya Kivu

Nyamasheke ni kamwe mu turere two mu Rwanda gakora ku kiyaga cya Kivu, muri ako karere hakorerwa uburobyi bw’amafi, uburobyi bw’isambaza n’ibyo bita indugu (zijya kumera nk’isambaza).

Abantu badaturiye amazi bafite byinshi bibaza ku buryo baroba amafi cyangwa isambaza, iyo wegereye abarobyi bakubwira byinshi bijyanye n’uburyo baroba rimwe na rimwe ugasanga bitangaje.

Bazirake Eraste ahagarariye abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke avuga ko uburobyi ari umwuga mwiza kandi ufite ibice byinshi bitangaje kandi biteye amatsiko ku bantu batabizi.

Kuroba ngo bisaba tekiniki ku buryo iyo ugiye kuroba amafi manini hari uburyo ukoresha cyangwa waba ugiye kuroba isambaza nabwo ukagira uburyo ukoresha.

Ngo mu kuroba isambaza biyambaza urumuri, ntabwo ushobora kujya kuroba ku manywa ngo wizere kubona isambaza ngo bisaba gutegereza ijoro kugirango ubashe gufata isambaza.

Abarobyi mu kivu.
Abarobyi mu kivu.

“kugira ngo ubone isamabaza ziri hamwe bisaba kuroba mu ijoro hanyuma ku bwato mugashyiraho amatara azana urumuri, isambaza zikaza zikurikiye rwa rumuri hanyuma mukazifatira mu mitego muba mufite (utuntu tumeze n’inzitaramibu bakoresha bafata isambaza)”, Bazirake.

Iyo ukwezi guhari mu ijoro nabwo ngo isambaza ntizishobora kuboneka zirasandara, bikagorana kuzifatira rimwe, icyo gihe rero bisaba ko bafunga ikivu bagategereza ko ukwezi kuzagenda bakabona kongera kuroba.

Bazirake avuga ko isambaza cyangwa amafi akuze aba rwa gati mu mazi kuko yororokera ku nkombe bityo bikaba bisaba ko abarobyi b’umwuga binjira mu mazi magari bakaba ariho bakura isambaza zikuze.

Bazirake abisobanura agira ati “amafi burya yororokera ku nkombe z’ikiyaga ntabwo amafi yororokera rwa gati mu mazi, uko agenda akura niko agenda ajya mu mazi rwa gati, kugira ngo rero tutaroba udusambaza tutarakura cyangwa amafi akiri mato bisaba ko tujya mu mazi rwa gati, muri metero 300 nibura uvuye ku nkombe kugira ngo twizere ko twabonye umusaruro nyawo kandi ukuze.”

Bazirake avuga ko uko baroba ifi bitandukanye n’uko baroba isambaza gusa yaba ifi cyangwa isambaza zose ziza zikurikiye urumuri gusa amafi akagira indobani zayo n’isambaza zikagira izazo.

Bazirake avuga ko umutego witwa kaningini (ni ubutega bumeze nk’inzitiramubu buto cyane) avuga iyo ubukoresheje bufata amafi n’isambaza nyinshi ariko kubera ifite indodo nto cyane uzifata zaciye mu mubiri w’amafi cyangwa isambaza ukazikomeretsa amaraso akava, ndetse ngo bikaba bitera kanseri ku waziriye nk’uko Bazirake akomeza bivuga.

Ku mugoroba wa joro mu kivu ubona amatara menshi yaka mu mpande nyinshi zitandukanye z’amazi, burya ni abarobyi baba batangiye akazi kabo ko kuroba.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

alias wumva bitakubaka ntukabisome ntimugapfobye imbuga courage rata mutugezaho utuntu nutundi.

alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

ariko hari musigaye mubura nibyo mwandika

alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka