Nyagatare: Umwana w’icyumweru yatoraguwe yajugunywe

Mu ijoro ryo kuwa 21 Mata umwana w’umuhungu umaze icyumweru kimwe avutse yatoraguwe n’abaturage ku ruzitiro rutandukanya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare n’akabari hafi na gare shya ya Nyagatare.

Uyu mwana ngo yatoraguwe ahagana sa tatu z’ijoro. Abakozi n’abanywi bari mu kabari ka Park View ngo bumvise umwana arira bajya kureba ibibaye basanga asesetse mu ruzitiro rutandukanya iyi nyubako y’akabari na Kaminuza y’uRwanda ishami rya Nyagatare ku ruhande rw’imbere mu kigo.

Kubera ko uyu mwana yatoraguwe imbere y’uruzitiro ku ruhande rwa kaminuza, birakekwa ko yaba yarajugunywe n’umunyeshuli wiga muri kaminuza yanga gutakaza amasomo ye.

Ubwo twamusuraga ku bitaro bya Nyagatare, uyu mwana w’umuhungu abamutoraguye bamuhaye izina Mugisha, abaganga baduhamirije ko ubuzima bwe bumeze neza.

Doctor Nyinawumuntu Josephine ukurikirana ubuzima bwe avuga ko uyu mwana yaje ameze neza kandi kugeza magingo aya nta kibazo afite uretse agakomere afite ku kaguru k’imoso ahagana ku kirenge. Agira ati “Ubu turamuha amata aranywa mbese bigaragara ko yanonseho. Yagejejwe hano bigaragara ko aribwo akijugunywa kuko yari agishyushye.”

Haruguru y'uru ruzitiro muri Kaminuza niho hatoraguwe uyu mwana.
Haruguru y’uru ruzitiro muri Kaminuza niho hatoraguwe uyu mwana.

Ku ruhande rw’ubuyobozi busanga umuntu atagatwite umwana amezi 9 yose ngo narangiza amujugunye.

Musabyimana Charlotte, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, agira abakobwa inama yo kwifata no kumenya imyororokere y’ubuzima bwabo byakwanga batwise bakaba bakwegera ubuyobozi cyangwa ubutabera mu gihe uwabateye inda abihakanye aho kujugunya umwana.

Kuri ubu uyu mwana atunzwe n’ibitaro kugeza igihe hazabonekera umugiraneza wakwifuza kumurera. Gusa ariko nanone ngo polisi ikomeje iperereza kugira hamenyekane umubyeyi wakoze iki gikorwa cya kinyamanswa dore ko ngo bitakwemezwa neza ko ari umunyeshuli n’undi muntu uwo ariwe wese yabikora.

Ingingo ya 231 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha igika cya kabiri, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi , n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri ku mubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka