Uburengerazuba: Haracyari urugendo ngo bagere ku byo basabwa mu kugeza amazi meza ku baturage

Mu gihe byari biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015, abaturage nibura 92% hose mu gihugu bazaba bafite amazi meza, mu Ntara y’Uburengerazuba imibare iragaragaza ko abaturage bafite amazi meza babarirwa ku kigero cya 74%, bivuze ko hakibura 18% kugira ngo buzuze ijanisha igihugu kiyemeje kugeraho mu mwaka 2015.

Mu nama ngishwanama kuri serivisi z’amazi yabaye kuri uyu wa 22 Mata 2014, ihuje ubuyobozi bwa RURA, Ubwa EWSA, ubw’ Intara y’Uburengerazuba ndetse n’abayobozi b’uturere bungirije bafite ubukungu mu nshingano zabo n’abashinzwe ibikorwa by’amazi mu turere, Umuyobozi Wungirije muri RURA ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura, Igr Alfred Byigero Dusenge, avuga ko ibikorwa by’amazi uturere tutagombye kujya tubiharira Leta gusa.

Abayobozi batandukanye mu nama ngishwanama kuri serivisi z'amazi.
Abayobozi batandukanye mu nama ngishwanama kuri serivisi z’amazi.

Avuga ko uturere twagombye gushashikariza ba rwiyemezamirimo gushora imari mu bikorwa nk’ibyo noneho bo bagakora ibikorwa byo kugenzura uko bikorwa bagendeye ku mabwiriza aba yatanzwe na RURA. Biteganyijwe ko umwaka wa 2017 uzarangira Abanyarwanda bose bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

Igr Alfred Byigero Dusenge avuga kandi ko abaturage bagombye kurushaho kugira ibikorwa by’amazi ibyabo. RURA na EWSA bagiriye uturere inama ko hagomba kubaho umukozi uhoraho ushinzwe ibikorwa by’amazi gusa mu gihe hafi uturere twose tw’Intara y’uburengerazuba twagaragazago ko byari mu nshingano z’abashinzwe ibikorwaremezo.

Byigero Dusenge agira ati “Aho abakozi nk’aba bashinzwe ibikorwa by’amazi gusa bari byatanze umusaruro cyane.” Uretse gukurikirana imikoreshereze y’amazi no gusana imiyoboro y’amazi iba yangiritse, aba bakozi ngo bagomba no gushishikariza abaturage kubungabunga ibikorwa by’amazi.

Nyamaswa Rukundo Emmanuel, Umuyobozi mu Ntara y’Uburengerazuba ushinzwe guhuza gahunda z’iterambere ry’uturere akaba yari ahagarariye umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba muri iyo ntara avuga ko hari byinshi bakoze kuko mu mwaka wa 2005 bari ku kigero cya 44%.

Dushimimana Jean Baptiste, umukozi wa EWSA, asobanura aho uturere tugeze tugeza ku baturage amazi meza.
Dushimimana Jean Baptiste, umukozi wa EWSA, asobanura aho uturere tugeze tugeza ku baturage amazi meza.

Cyakora ariko akavuga ko bagiye gukaza ingamba kugira ngo mu mwaka utaha bazabe bageze kuri kiriya kigereranyo cya 92%. Bimwe mu byo bagiye gukora ku buryo bwihuse ngo akaba ari ugusana imiyoboro y’amazi yangiritse, gufata neza imiyoboro y’amazi isanzwe no gufatiraho baha abandi baturage amazi, guhanga imiyoboro y’amazi mishya, gutunganya amasoko atarafatirwaho amazi ndetse no gukoresha uburyo bwo gukurura amazi bifashishije uburyo yise ubwa pompage (ibi ni bwa buryo bw’amavomo (robinet) bavomaho basa n’abahaga).

Asobanura uko bazabigeraho, Nyamaswa avuga ko bazifashisha amafaranga atangwa n’abaturage kugira ngo abungabunge ibikorwa by’amazi. Aya mafaranga ngo azunganirwa n’ingengo y’imali ku buryo bageza amazi meza ku baturage bose ku buryo bwihuse. Akomeza avuga ko bagiye no kurushaho gukorana na ba rwiyemezamirimo muri ibi bikorwa byo kubungabunga no kugeza amazi meza ku baturage.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka