Musanze: Koperative y’abajyanama b’ubuzima imaze kwiyubakira amazu ya miliyoni 50

Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu Karere ka Musanze imaze gutera imbere mu gihe gito, aho yubatse amazu y’ubucuruzi no gutura afite agaciro ka miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa Koperative, Muyoboke Etienne, yatangaje ko abajyanama b’ubuzima 153 bafata gusa 30% by’amafaranga bagenerwa na Minisitiri y’Ubuzima kubera ibikorwa by’ubujyanama bw’ubuzima bakora andi 70% ni yo bazigama.

Batangiriye kuri ayo mafaranga bakora umushinga wo guhinga ibirayi ariko basanga bitagenda neza bahindura umushinga bubakamo inzu yo guturamo ifite agaciro ka miliyoni 32 n’indi y’ubucuruzi ya miliyoni 16. Izo nzu zombi zikodeshwa ibihumbi 400 buri kwezi.

Muyoboke yagize ati: “ iriya nzu nini naberetse twayitanzeho miliyoni 32 zivuye muri 70% bya PBF, iriya ya kabiri tuberetse ifite agaciro ka miliyoni 16. Amake baduha kuri iriya ni ibihumbi 250, iyi ngiyi iyo ifite abantu yinjiza ibihumbi 160.”

Iyi nzu y'abajyanama b'ubuzima ikodeshwa ibihumbi 250 ifite agaciro ka miliyoni 32.
Iyi nzu y’abajyanama b’ubuzima ikodeshwa ibihumbi 250 ifite agaciro ka miliyoni 32.

Ibi kandi binashimangirwa na Mukandayisenga Ange na we w’umujyanama w’ubuzima aho yagize ati: “koperative yacu uko yatangiye irimo kugenda yiyongera kuko tugeze ku bintu byinshi. Dufite amazu akodeshwa, akamaro atumariye buri mwaka baturihira mituelle de santé.”

Yongeyeho ati: “Ikindi hari n’amafaranga batugurije ibihumbi 20 buri munyamuryango yaguze ihene none zarabyaye.”

Ngo amafaranga avamo bishyurira abantu batatu bo mu muryango w’umujyanama b’ubuzima kandi bakabaha amafaranga mu mpera z’umwaka mu rwego rwo kubifuriza umwaka mwiza.

Hitimana Hamud ni umujyanama w’ubuzima yunzemo ati: “ Icyo koperative imaze kumarira ingurira mitiweli n’iyo umwaka urangiye hari agahimbazamusyi baduha nako kakabasha kutugirira akamaro.”

Perezida wa koperative “Bumbatira ubuzima”, bwana Muyoboke Etienne yemeza ko kuba bagira icyo bagenera abanyamuryango ku musaruro wabonetse bituma biyumvamo koperative yabo.

Perezida wa Koperative, Muyoboke Etienne yerekana inzu ya koperative.
Perezida wa Koperative, Muyoboke Etienne yerekana inzu ya koperative.

Ati: “ Hari ingendoshuri tujya dukora ariko usanga abanyamuryango batiyumvamo koperative zabo ariko bitewe n’umusaruro tujya tubona ukagera ku banyamuryango. Buri munyamuryango wa koperative “Bumbatira ubuzima” ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza usanga yiyumvamo koperative.”

Bafite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byabafasha guteza imbere imibereho y’abajyanama b’ubuzima, aho bateganyaga mu minsi iri imbere gutangiza umushinga w’ubworozi, bamaze kugura urwuri no guhinga ubwatsi.

Koperative “Bumbatira ubuzima yatangiye mu mwaka wa 2008 ari ishyirahamwe iza kuba koperative ubu ifite abanyamuryango 153 abarenga 100 ni igitsina gore.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka