Ruhango: Barimo gusana urwibutso rushyinguwemo aba Pasiteri n’imiryango yabo 83 bishwe muri Jenoside

Urwibutso rushyinguyemo abapasiteri b’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi n’imiryango basaga 80 biswe muri Jenoside i Gitwe mu karere ka Ruhango, rurimo gusanwa n’imiryango y’ababo bashoboye kurokoka kugirango tariki 25/04/2014 bazahibukire hameze neza.

Abaharokokeye bahafite ababyeyi babo n’abavandimwe, bavuga ko impamvu bavugurura uru rwibutso ngo n’uko rutajyanye n’igihe kandi nyamara rwakagomye kuba rujyanye no kwigira bamaze kugeraho.

Uru rwibutso ruri mu gasantire kitwa Bienvenue i Gitwe mu murenge wa Bweramana ni hafi y’aho aba bapasiteri bakuwe n’imiryango yabo tariki 20/05/1994 bagiye kwicwa.

Bayingana Elam w’imyaka 77 urimo gukurikirana isanwa ry’uru rwibutso, avuga ko Jenoside itangira, abapasiteri baje n’imiryango yabo bizezwa ko bazahakirira ariko si ko byagenze ahubwo babibabwiye babashuka kugirango bajye ahantu hamwe babone uko bazabica batabagoye.

Tariki ya 20/05/1994 ngo nibwo babashoreye babajyana mu Nkomero ahitwa ku Gitovu bagenda baririmba indirmbongo yitwa “Tuzajya Siyoni” bishatse kuvuga ko bagiye mu ijuru.

Uru rwibutso rurimo gusanwa rushyinguwemo aba pasiteri n'imiryango y'ababo 83.
Uru rwibutso rurimo gusanwa rushyinguwemo aba pasiteri n’imiryango y’ababo 83.

Aha niho babiciye, nyuma ya Jenoside itorero ry’abadive bahubatse imva ariko itameze neza. Ariko nyuma ku bufatanye n’imiryango y’ababo barokotse n’itorero baje kuhavanwa bazanwa muri aka gasantire baba ariho bashyingurwa mu cyubahiro.

Hakizimana Gerald yarokokeye aha hantu afite imyaka 14, ise nawe yari umupasiteri ashyinguye muri uru rwibutso n’umuryango we, avuga ko impamvu zo gusana uru rwibutso ari ukugirango rujyane no kwigira bagezeho.

Ikindi ngo ni uko bibashimisha kubona bibuka ababo bakabibukira ahantu hahesheje ishema nk’uko bivugwa na Semavenge Cyprien.

Aba bapasiteri ahanini ngo urupfu rwabo rwagizwemo uruhare na Burugumesiri Rutiganda Jean Damascene wayoboraga icyahoze ari komine Murama. Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzuzura rutwaye amafaranga akabakaba miliyoni 40.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka