Kwibuka neza ngo ni ukuzirikana ibyiza abazize Jenoside bakoraga cyangwa bari baratangiye

Ubwo mu ishami ry’i Huye rya Kaminuza y’u Rwanda bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 22/4/2014, ubutumwa bwagarutsweho n’abayobozi bafashe ijambo bwibanze ku gushishikariza abanyeshuri kuzirikana ibyiza abazize Jenoside bakoraga cyangwa bari baratangiye, maze bakabyubakiraho bubaka u Rwanda.

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, Séraphine Mukantabana, mu ijambo rye yasabye abanyeshuri kugira gahunda bagenderaho kugira ngo bazagire ubuzima bwiza agira ati « uburyo bwiza bwo kwibuka ni ukuzirikana ko aba bantu bari hano (bari ku rwibutso rwa Jenoside rwo muri Kaminuza ) n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bafite gahunda».

Yunzemo ati « Bari bafite gahunda zo kwiga. Bari bafite gahunda zo kurangiza bakagira ibyo bageraho. Bamwe muri bo imishinga bari bafite turayizi. Inshingano dufite ni ukurangiza iyo mishinga».

Minisitiri w'ibiza no gucyura impunzi ati Kwibuka neza ni ukuzirikana ibyiza abazize jenoside bakoraga cyangwa bari baratangiye.
Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi ati Kwibuka neza ni ukuzirikana ibyiza abazize jenoside bakoraga cyangwa bari baratangiye.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Uster Kayitesi, na we yagize ati « kubibuka neza ni ugukora ibyo bakifuje. Ni ukubaka u Rwanda rutazabamo kurengana nk’uko barenganijwe. Ni ukubibuka tuticwa n’inzoga, tuticwa n’urumogi. Tugomba kwirinda kuko tukiriho. Duhagaze mu mwanya wacu, duhagaze no mu mwanya w’abatarahawe amahirwe yo kubaho».

Uyu muyobozi w’iyi Kaminuza kandi yabwiye abanyeshuri ko atashimishijwe no kuba hari mugenzi wabo wari warasaritswe n’ibiyobyabwenge byabaye ngombwa ko ajyanwa Iwawa kugira ngo afashwe kugaruka mu nzira nziza.

Ibi byamuteye kubagira inama agira ati « bahungu beza, reka twe kubabuzwa n’urumogi, reka twe kubabuzwa n’inzoga. Abakobwa dufite, inda mutwara mutateganyije, abo bana mutera agahinda, amashuri yanyu mucikiriza, biterwa no kutigirira umwanya no kutiyubaha. Ibyo dusabwa guha abandi, tugomba kubyiha. Tugomba kwiyubaha... ».

Ku rwibutso rwa Kaminza y'u Rwanda ishami ry'i Huye.
Ku rwibutso rwa Kaminza y’u Rwanda ishami ry’i Huye.

Umuyobozi mukuru wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, na we yagize ati « Ibi bihe bitwibutsa ingengabitekerezo yubakiwe muri iyi kaminuza, n’ingaruka byagiye bitanga. Tuzirikane, tumenye gusesengura, kandi ntihagire ibituyobya. Tureke gushaka kugera ku ndonke tunyuze mu nzira zitari nziza kandi duharanire twese gukunda igihugu mu byo dukora byose».

Uku kwibuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye byabaye mu gihe hari abanyeshuri bahiga bakurikira amasomo atangirwa mu zindi Kaminuza bari mu gihe cy’ibizamini, ibi bikaba byaranatumye abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa batari beshi nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi wa kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye asaba abanyeshuri kugira imyitwarire myiza izira ibiyobyabwenge n'inda zitateganijwe.
Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye asaba abanyeshuri kugira imyitwarire myiza izira ibiyobyabwenge n’inda zitateganijwe.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza yasabye abamwumvaga gushyira umutima hamwe, bakazafata umwanya wo kwiga kuko ngo yumvikanye n’ubuyobozi bw’izo kaminuza zindi kuzongera gutanga ibizamini mu cyumweru gikurikira icyo bibutsemo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ivyabaye mu Rwanda ntivyakagomvye gusubira kuba eka naho hose mu bindi bihugu.Jewe nk aba ndi umurundi nkaba mperuka guhunga igihugu canje c’Uburundi kubera ndi Inzirakarengane.Harico womfasha mu bitekerezo wagomvye kumba hafi.Merci

habwawihe fabrice yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka