Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge n’ibiti by’imishikiri bifite agaciro gasaga miliyoni 96

Mu karere ka Gicumbi hangijwe ku mugaragaro ibiyobyabwenge byo mu bwoko bitandukanye hamwe n’ibiti bya kabaruka abandi bazi ku izina ry’imishikiri bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 96 n’ibihumbi 913 na 500.

Ibi byakorewe imbere y’imbaga y’abaturage tariki 22/04/2014 mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa ndetse bigateza umutekano muke mu gihugu.

Mu byangijwe harimo toni 12 z’ibiti bya kabaruka, inzoga za kanyanga, chief warage n’izindi zitandukanye zikorerwa mu gihugu cya Uganda ariko zikaba zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Polisi hamwe n'abaturage bifatanyije mu kwangiza ibiyobyabwenge.
Polisi hamwe n’abaturage bifatanyije mu kwangiza ibiyobyabwenge.

Uhagarariye polisi mu karere ka Gicumbi, SSP Felix Bizimana, yasabye urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’abantu. Yanagaragaje ko umutekano muke wo mu ngo akenshi usanga abagabo baba banyweye za kanyanga bataha bagahohotera abagore babo.

Yagiriye inama urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo kandi umuntu ukiri muto wanyoye ibiyobyabwenge ko ntacyo ashobora kwimarira mu buzima bwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, avuga ko abantu bari bakwiye gucika ku muco wo kunywa ibiyobyabwenge kuko iyo byageze mu bwenge buyoba umuntu agakora ibintu bitari ku murongo.

Hangijwe n'ibiti by'imishikiri bipima toni 12.
Hangijwe n’ibiti by’imishikiri bipima toni 12.

Yagarutse ku itsinda ryiyise “Abarembetsi” rikunze kujya kuzana ibyo biyobyabwenge mu gihugu cya Uganda ko abaturage bakwiye kuba maso bagatanga amakuru aho babonye binjiza ibyo biyobyabwenge.
Ku bijyanye n’ibiti by’Imishikiri abandi bazi ku izina rya Kabaruka yabasabye ko igihe babonye imodoka ibyinjiza muri aka karere ko bahita bamenyesha inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bavuze ko aho bazajya babona hinjiye kanyanga bazajya bamenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano kugirango babikumire.

Umukecuru witwa Mukahigiro Alphonsine yatangaje ko we aramutse abonye n’umwana we akinywa yahita abivuga kuko ngo bihungabanya umutekano.

Abaturage babagiriye inama zo kureka ibiyobyabwenge.
Abaturage babagiriye inama zo kureka ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyo kumena ibyo biyobyabwenge rwavuze ko batazongera kunywa ibiyobyabwenge ndetse naho bazajya babyumva bazajya batangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel, yavuze ko umuntu ufashwe anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge bibujijwe ahanishwa kuva ku gifungo cy’umwaka 1 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Atanga inama kub abikoresha ko bagombye kubireka kuko biri mu bihungabanya umutekano kandi bidindiza iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka