Ngoma: UN Women yageneye inkunga y’ibikoresho abirukanwe muri Tanzania

Imiryango 35 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bagatuzwa mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi, yahawe inkunga z’ibikoresho by’isuku n’imyenda n’intumwa z’ishami rya l’ONU rishinzwe kwita kubagore (UN women) ubwo zabasuraga.

Inkunga yatanzwe igizwe n’ibitenge, ibigoma by’abana, essuis-mains, n’ibikoresho by’isuku bitandukanye byashyikirijwe imiryango 35 yatujwe mu murenge wa Rukumberi nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania.

Mariya Mukakarangwa umwe mu bagize iyi miryango yasuwe ikanahabwa inkunga kuri uyu wa 22/04/2014 yavuze ko inkunga ije bari bayikeneye cyane kuko yari afite ikibazo cyo kubona umwenda atoruramo umwana none ngo bamuhaye ikigoma ndetse n’ibindi.

Yagize ati: “Sinari mfite icyo mfatiramo umwana, n’agasabune kari kashize mbese nababonye ndishima cyane niyo mpamvu mumbona niterera hejuru.”

Ishami rya UN Women ryasuye iyi miryango ryashimye cyane Leta y’u Rwanda uburyo yakiriye aba Banyarwanda birukanwe muri Tanzania maze ryizeza ubufasha n’ubuvugizi kugirango imibereho y’aba Banyarwanda irusheho kuba myiza.

Bamwe mu bagore bahawe ibi bikoresho bashimye cyane UN Women ku nkunga yabageneye.
Bamwe mu bagore bahawe ibi bikoresho bashimye cyane UN Women ku nkunga yabageneye.

Ben Kabera umukozi wa UN for Women yagize ati “Twari tuzi ko tubasanga mu nkambi ariko ni byiza cyane kuba baratujwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yavuze ko aba Banyarwanda bagiye kubakirwa bagakurwa mu mazu ubu bacumbikiwemo byagateganyo kuko ndetse n’isakaro ryabonetse hasigaye kubumba matafari no kubaka.

Yagize ati “Turashima cyane aba Banyarwanda ko banagaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa akaba ari nacyo dusaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa. Ni kuvuga ngo inzu nimara kuzamuka isakaro rirahari rirateganijwe twaryemewe na MIDIMAR”.

Umurenge wa Rukumberi watujwemo imiryango 35 ku miryango 210 yatujwe mu karere ka Ngoma nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania. Uretse kuba bazubakirwa, aba Banyarwanda banahawe amasambu yo guhingamo ngo bunganire inkunga y’ibiribwa bahabwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka