Umutwe w’Inkeragutabara z’akarere uraba watangiye gukora mu minsi ya vuba

Biteganyijwe ko umutwe w’Inkeragutabara zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uba watangiye ibikorwa byawo mbere yuko uyu mwaka urangira; nk’uko bigomba kwemerezwa mu nama ihuza abayobozi b’amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iteraniye mu Rwanda kuva tariki 22-25/4/2014.

Aba bayobozi bahuriye mu nama ya 10 y’abaminisitiri b’ingabo no mu nama ya Cyenda y’abagaba b’ingabo mu muri aka karere. Uyu mutwe utegerejweho kuba watangiye inshingano zawo bidatinze kandi ugatangira kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha mu kugarura amahoro.

Muri izi nama zombi, u Rwanda nirwo ruzaba ruhagarariye akanama k’abaminisitiri b’ingabo ndetse n’akanama k’abagaba b’ingabo.

Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye umutwe w'Inkeragutabara mu Rwanda.
Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye umutwe w’Inkeragutabara mu Rwanda.

Mu myaka 10 ishize Inkeragutabara (reserve force) z’akarere zakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka igisirikare, igipolisi n’abasivili bose bagamije guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano mu karere.

Uyu mutwe washyizweho mu mwaka wa 2004 uhabwa inshingano zo kurinda amahoro mu bihugu biwugize aribyo u Burundi, ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye iyi gahunda, wenda byatuma Inkeragutabara zishobora kujya muri za mission ari nyinshi bidasabye kwisunga izindi nzego nkabasirikare na police aho umubare wabo uba ari muto.

kamu yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka