Burera: Bamwe mu bana bata ishuri bakajya kwambutsa forode ku mupaka wa Cyanika

Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Burera bata ishuri bakajya kuba inzererezi ku mu paka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bakora ibiraka bitandukanye birimo ibyo kwambutsa ibicuruzwa bya forode bakabinyuza inzira zitemewe zizwi ku izina rya Panya.

Ugeze ku mupaka wa Cyanika ku masaha ya kumanywa, buri munsi, ntiwabura abana batarageza ku myaka y’ubukure bicaye aho bategereje ababaha ibiraka byo kwikorera imizigo bayambutsa uwo mupaka rwihishwa, idatanze imisoro.

Hari n’abandi usanga bari gukora indi mirimo itandukanye irimo koza amapine y’imodoka z’amakamyo ya rukururana cyangwa se bari kumesa imyenda y’abashoferi b’ayo makamyo, bakabaha amafaranga.

Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Cyanika bavuga ko abenshi muri abo bana baba barataye ishuri kandi barananiye ababyeyi babo banga no kubafasha imirimo yo mu rugo irimo guhinga.

Bamwe mu bana baba bicaye bategereje ubaha ikiraka cyo kwambutsa forode ku mupaka wa Cyanika.
Bamwe mu bana baba bicaye bategereje ubaha ikiraka cyo kwambutsa forode ku mupaka wa Cyanika.

Harerimana Emmanuel, umwe muri abo baturage ahamya ko “udufaranga” abo bana babona kuri uwo mupaka ari two dutuma bata ishuri.

Agira ati “Ubundi ni abana biga, akiga nko mu wa mbere yagera mu wa gatandatu (w’amashuri abanza) akumva ntabishoboye. Hari igihe aba arangajwe n’utwo tuntu tw’udufaranga duke bamuha. Mu kuri rero icyo kibazo (cy’abana bata ishuri) kirahari…”.

Abo bana b’inzererezi baba bari ku mupaka wa Cyanika usanga bafite isuku nke ku myambaro yabo ndetse no ku mubiri, dore ko iyo bagiye kwambutsa forode banyura mu bisambu aho abashinzwe umutekano batababona.

Abo bana bakora iki?

Umwe muri abo bana, witwa Manishimwe Théogène, wanyemereye ko tuganira ariko bu buryo bugoranye, avuga ko we yiga mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Ku myaka ye 15 y’amavuko avuga ko aza ku mupaka wa Cyanika mu biruhuko cyangwa mu mpera z’icyumweru iyo ari mu gihe cyo kwiga.

Akomeza avuga ko ajya kuri uwo mupaka gushaka ibiraka byo koza amapine y’amakamyo ya rukururana ndetse no kumesa imyenda y’amashoferi bayo bityo bakamuha amafaranga.

Abo bana bambutsa ibicuruzwa bya forode babinyuza mu nzira zitazwi ba nyirabyo batinye kubinyuza kuri gasutamo ngo babitangire imisoro.
Abo bana bambutsa ibicuruzwa bya forode babinyuza mu nzira zitazwi ba nyirabyo batinye kubinyuza kuri gasutamo ngo babitangire imisoro.

Ngo kumesa ipantalo n’ishatu bamuha amafaranga y’u Rwanda 200 naho koza imipine y’ikamyo ya rukururana ifite imipine 26, bamuha amafaranga y’u Rwanda 2000.

Uyu mwana yemeza ko benshi muri bo banywa ibiyobyabwenge kuburyo nta bwoba baba bafite bwo kunyuza forode ku mupaka zaba iziturutse muri Uganda cyane mu Rwanda.

Agira ati “ (icyo abo bana bataye ishuri bakora) ni ugutega nka hariya mu matagisi havuyemo umuzigo, bakawambutsa (mu buryo butemewe)…wabegera se ko bamwe banywa n’urumogi, banakwica!”

Ubuyobozi bugiye kukemura iki kibazo

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga icyo kibazo bukizi. Ngo mu rwego rwo kugikemura hagiye kongerwa imbaraga mu kurandura burundu forode ikorerwa ku mupaka wa Cyanika.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko hagiye gukorwa ibarura ry’abo bana ndetse n’imiryango yabo bityo bakorane inama.

Agira ati “Ibi biradusaba rero guca forode burundu kuko forode iraduhombya cyane: mu rwego rw’ubukungu turahomba, ntibasora! ariko icya kabiri noneho kinakomeye: bakoresha abo bana, bigatuma abana bava mu ishuri. Abo bana ni ukubamenya, tukamenya n’ababyeyi babo, tugakorana inama abana bagasubira mu ishuri.”

Usanga hari n'abandi bana baba bari kumesera abashoferi b'amakamyo bakabaha amafaranga.
Usanga hari n’abandi bana baba bari kumesera abashoferi b’amakamyo bakabaha amafaranga.

Mu karere ka Burera hagaragara umubare munini w’abana bata ishuri. Bamwe bakajya gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo abandi bakajya gukorera amafaranga haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda. Mu mwaka wa 2013 gusa muri ako karere hagaragaye abana b’abanyeshuri 445 bataye ishuri.

Ubuyobozi bw’ako karere bushyiraho ingamba zikomeye kugira ngo icyo kibazo gikemuke nyamara bigaragara ko nta gihinduka, hakibazwa igikwiye gukorwa ngo gikemuke burundu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka