Rusizi: Inzu ebyiri z’abacitse ku icumu rya Jenoside zangijwe n’ibiza

Mu ijoro rishyira ku wa 19/04/2014 mu Murenge wa Giheke, Akagari ka Ntura, mu Mudugudu wa Kaburyogoro habaye ikiza cy’ubutaka bwitse hangirika amazu abiri y’imiryango ibiri n’imyaka byari bihinze kuri ubwo butaka.

Izi nzu ebyiri zirimo iya Habiyambere Callixte, umusaza wacitse ku icumu utishoboye ufite umugore n’abana batatu ndetse n’iya Nyirabakungu Annonciata, umupfakazi wa Jenoside utishoboye ufite abana batanu.

Usibye izo nzu hari n’imyaka y’iyi miryango yari ihinze mu masambu yabo yangiritse icyakora Imana yakinze akaboko ntihagira icyo baba kuko ngo byari bikomeye nkuko bakomeza kubitangaza.

Umusozi warigise igice kimwe.
Umusozi warigise igice kimwe.

Abaturage twasanze hafi aho bari baje kureba uko uwo musozi wamanutse mu butaka bahakuye amasomo yo kwirinda gutura munsi y’imisozi cyangwa ahantu h’amanegeka nkuko babitangaza aho bavuga ko ibyo Leta ihora ibakangurira byo gutura heza basanga bifite akamaro.

Habiyaremye Janvier, umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza no gufasha abatishoboye yavuze ko nyuma yo gusura abahuye n’iki kiza bafashe ingamba zo gushakirwa amacumbi n’ibyo kubatunga mu gihe batarabona aho kuba ku bufatanye bw’inzego zose.

Inzu y'uwo musaza yangiritse cyane imbere ku buryo atakongera kuyibamo.
Inzu y’uwo musaza yangiritse cyane imbere ku buryo atakongera kuyibamo.

Aha habaye ikiza ngo hari ahantu hatuwe mu buryo burambye kuko abari batuye ahantu h’amanegeka muri uyu murenge bari barangije kwimurwa bose; akaba ari amuri urwo rwego ingo zihatuye zigera kuri 7 nazo zigomba kuzimurwa kugirango bitazatwarwa n’ibiza.

Nubwo izi nzu zitaguye nta wabasha kongera kuzibamo kuko imbere mu nyubako hangiritse cyane ku buryo imvura iramutse ikomeje kugwa zabagwaho kuko zashegejwe n’ibyo biza mu buryo bukomeye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ok aba baturage barababaje cyane rwose.reta nishake uburyo yabashakira aho kuba, murakoze

uwanyuze clenie yanditse ku itariki ya: 27-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka