Nyanza: Abantu basenga basakuza bahagaritswe

Ikoraniro ry’idini ryiyise “Isoko imara inyota” ryarimo risenga risakuza ryahagaritswe maze abayoboke baryo bakwira imishwaro nyuma y’uko ryikomwe n’abaturage barishinja guhungabanya umutuzo wabo ku manywa na nijoro.

Abayoboke b’iri dini “Isoko imara inyota” bazwiho gusenga basakuza ndetse bavuza induru mu gihe barimo basenga basuwe n’umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana kuri uyu wa kabiri tariki 22/04/2014 asanga bahanitse amajwi basakuza kandi bakoresheje ikoraniro mu masaha y’akazi asaba ko bahagarika ibikorwa barimo maze bose bakwira imishwaro.

Ibi byabaye nyuma y’uko abaturage banyuranye ngo bandikiye ubuyobozi bw’uyu murenge uru rusengero ruherereyemo basaba kuzarufatira ibyemezo bitewe n’uburyo abayoboke barwo basengamo basakuza bakabangamira umutuzo w’abaturage baturanye narwo.

Urusengero rwari rwafunzwe abayoboke barwo bari inyuma y'umuryango.
Urusengero rwari rwafunzwe abayoboke barwo bari inyuma y’umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Muganamfura Sylvestre aganira na Kigali Today yatangaje ko ikibazo cy’uru rusengero kijyanye n’ikibazo cyo kutubahiriza amabwiriza arebana no kutabangamira abandi mu birebana n’umutekano.

Yagize ati: “Uru rusengero rwaje rusaba ko ruzajya rusenga ku cyumweru ariko nyuma gato rutangiye rwishyiriyeho n’indi minsi yo gusenga ndetse rurarengera kugeza ubwo abayoboke barwo barara basenga mu ijoro ku buryo buhungabanya umutuzo w’abaturage”.

Ikindi cyatumye ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana butatanya iryo koraniro ni uko abayoboke barwo bamaze kwigarurirwa narwo basigaye batagikozwa umurimo ngo bashake ikibatunga ahubwo birirwa bavuza ingoma ijoro n’amanywa ; nk’uko Muganamfura Sylvestre yabisobanuye nyuma y’uko yari amaze gusaba ko bafungirwa imiryango kugeza ibyabo bisobanutse.

Mugabe Emmanuel pasteri w'idini ryiyise “Isoko imara inyota” rikorera mu karere ka Nyanza.
Mugabe Emmanuel pasteri w’idini ryiyise “Isoko imara inyota” rikorera mu karere ka Nyanza.

Mu gihe iri teraniro ryari rimaze gukwizwa imishwaro polisi ikorera mu karere ka Nyanza nayo yahise ihasesekara yamaganira kure iryo koraniro ndetse n’urusaku rutezwa n’abayoboke b’urwo rusengero mu gihe baba basenga ku manywa y’ihangu cyangwa mu ijoro.

Mugabe Emmanuel Pasiteri w’uru rusengero utigeze na gato anyurwa n’uburyo iteraniro rye ryakwijwe imishwaro yahise yiyambaza umuyobozi w’iri torero ku rwego rw’igihugu kugira ngo aze amufashe gutanga ibisobanuro ku mpamvu ituma ibyo banditse basaba atari byo bubahiriza.

Ku ruhande rw’abayoboke b’uru rusengero barimo bavuga ko impungenge zifitwe n’ubuyobozi nta shingiro bakavuga ko ari satani urimo ubarwanya ku buryo basaga nkabariye karungu bijujuta ku buryo bukomeye.

Abaje gusenga bari batatanye kandi basa nk'abumiwe.
Abaje gusenga bari batatanye kandi basa nk’abumiwe.

Iri dini ryiyise “isoko Imara inyota” mu gihe gito rimaze rigeze mu mujyi wa Nyanza rimaze kuhagira abayoboke benshi bavuga ko bakururwa n’ibitangaza bihakorerwa ariko ibyo bitangaza ntibivugwaho rumwe na bamwe bavuga ko bashoboye kujyayo bakahasengera.

N’ubwo abayobozi b’iri dini batigeze batabwa muri yombi na polisi ngo bakurikiranweho icyaha cyo kubuza umutuzo abandi basakuza.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 600 kivuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze Bayobozi bacu gufata icyo cyemezo cyo gucunga umutekano w’abaturage bose.
Ikindi n’uko abo biyita abakristo b’amatorero y’inzaduka bashobora kuba bihishemo abagizi ba nabi bagambanira igihugu.
Turi maso!

Masokubona yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka