Karongi: Urubyiruko rwiyemeje kuba “Bandebereho” mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango

Nyuma y’ibiganiro bahawe n’Umuryango nyarwanda w’abagabo bagamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), urubyiruko rwo mu karere ka Karongo rwiyemeje kuba bandereho mu mibereho ya buri munsi aho baba hirya no hino mu muryango nyarwanda.

Ibi biganiro bigamije kubafasha guhindura imyumvire ku buringanire no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo guhabwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 22 ngo hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda utarangwamo umwiryane.

Moise Ngendahayo, umukozi wa RWAMREC mu mushinga Men Care plus Bandebereho, avuga ko biteze impinduka nyinshi nyuma y’inyigisho nk’izi.

Moise Ngendahayo, Umukozi wa RWAMREC mu mushinga Men's Care Plus, ahugura urubyiruko rwa Karongi ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Moise Ngendahayo, Umukozi wa RWAMREC mu mushinga Men’s Care Plus, ahugura urubyiruko rwa Karongi ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Uru rubyiruko rufite igihe kirekire cyo kubaho kandi ejo cyangwa ejo bundi bazavamo abagabo n’abagore. Bahinduye imyumvire kandi bakabera abandi urugero byafasha n’abaturage mu guhindura imyumvire ku buryo burambye.”

Dushimimana Rene, umwe mu bitabira ibyo biganiro avuga ko ibyo biganiro yatangiye kubyungukiramo byinshi bizamufasha kugabanya ihohotera yajyaga akora. Dushimimana agira ati “Turimo kuhungukira byinshi kuko nk’ubu hari ubwo twakoraga ihohotera nyamara tutazi ko ari ihohotera.”

Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura watangije ku mugaragaro ibyo biganiro muri Bwishyura avuga ko biteze byinshi kuri uru rubyiruko mu kugabanya amakimbirane mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Ni ukudufasha kugira ngo tubashe kugabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo mi muryango nyarwanda.”

Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura atangiza ku mugaragaro ibiganiro.
Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura atangiza ku mugaragaro ibiganiro.

Yabasabye kujya bajya mu nteko z’abaturage no mu biganiro bitandukanye hirya no hino mu midugudu bakabafasha gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’andi makimbirane atandukanye.

Ibi biganiro birimo kubera mu mirenge ine y’Akarere ka Karongi irimo Bwishyura, Rubengera, Murambi na Gishyita aho muri buri murenge bafite itsinda ry’urubyiruko rigizwe n’abantu 42 bikaba bizamara amezi atatu.

Ngo bakaba bazajya batanga ikiganiro kimwe buri cyumweru kugeza barangije ibiganiro 15 biteganyijwe. Ibyo biganiro bizibanda cyane cyane ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka