Kamonyi: Akora imbabura icanishwa vidanje itwara ibicanwa bidahenze

Umugabo witwa Ushizimpumu Yoramu utuye mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, akora imbabura icanishwa vidanje, avuga ko itwara litiro 10 za vidanje zigura 1000frw ku kwezi, mu gihe imbabura icana amakara yo ishobora gutwara 15000frw.

Uyu mugabo uvuga ko igitekerezo cyo gukora imbabura ya vidanje cyamujemo kubera kurambirwa kugura amakara ya 400frw buri munsi; ngo iyi mbabura yayikoze yiganye iyo yasanganye umuturanyi wese wamubwiye ko yavuye mu mahanga.

Imbabura icanishwa vidanje.
Imbabura icanishwa vidanje.

Ushizimpumu akora imbabura z’ubwoko bubiri zose zicanishwa vidanje. Hari izo akora mu bikombe by’ibyuma byazhizemo amata ya Nido, n’izindi akora mu bisigazwa by’amabati, akabicuramo imbabura isanzwe, yarangiza agashyiramo agakombe azajya asukamo vidanje n’akabumba ko gukomeza gushyushya imbabura, ubundi agacomekaho Dinamo acomeka ku mashanyarazi igahuha.

Imbabura akora azigurisha amafaranga 7000frw. Ngo mu gihe cy’umwaka amaze azikora, amaze kugurisha izigera ku ijana gusa. Ngo kuba adafite isoko rizwi nta baguzi benshi afite kuko akorera iwe mu rugo, yarangiza akajya gucururiza muri Gare ya Ruyenzi cyangwa agokorera abamuhaye komande.

Yoramu akora imbabura icanishwa vidanje.
Yoramu akora imbabura icanishwa vidanje.

Bitewe n’uburyo abona imbabura ya vidanje itagora kubonerwa inkwi (ibicanwa), yifuza ko yakoreshwa n’abantu benshi kuko bidahenze, ariko ngo agira imbogamizi y’ubushobozi buke kuko kutangira ibikoresho bihagije no kutagira aho akorera ngo benshi bamenye iby’imbabura akora, bituma atazigeza kubazikeneye bose.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bifuza kuganira nawe

Namufasha kubona isoko yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Twabona numéro yiwe gute ko twashaka kugura imbabura

Elisabeth yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Nabona iyimbabura gute?

Vital yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka