Nyagatare: Barakemange ubuziranenge bw’ifu y’ibigori

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bahaha bakanarya ifu ya kawunga barinubira kuba nta buziranenge iba ifite kuko itagaragaza igihe yakorewe n’igihe yakabaye itakiribwa ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa.

Turatsinze Irene atuye mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagali ka Nyagatare, kuwa 10 Mata yaguze Kawunga ibiro 10 mu iduka ku mafaranga 4000, ayitetse ngo yabonye harimo udusimba yigira inama yo kuyiyungurura ariko biba iby’ubusa.

Nyuma y’iminsi itatu yayisubije ku wamugurishije abwirwa ko yatinze kuyigarura ahubwo nawe amugira inama yo kuyiyungurura akoresheje akayunguruzo.

Avuga ko uretse guhomba ashobora kuba yanakurizamo uburwayi dore ko ngo nta tariki iyi kawunga yakorewe n’igihe izarangira igaragaza ku mufuka wayo.

Ifu ya Kawunga Turatsinze yaguze akayisangamo udusimba agiye kuyarika.
Ifu ya Kawunga Turatsinze yaguze akayisangamo udusimba agiye kuyarika.

Turatsinze agira ati “Iyi kawunga ishobora kungiraho ingaruka kuko yarimo innyo kandi naraye nyitetse nijoro ntareba ndayirya. Aba baraturoga aho kutugaburira. Birakwiye ko bagaragaza igihe ibiribwa byabo byakorewe n’igihe bikwiriye kuba bitagicuruzwa kuko ibi ni ukuturoga.”

Nk’uko bigaragara ku mufuka urimo iyi kawunga yagaragayemo udukoko yakozwe n’uruganda rwitwa MBTC ikorera mu nyubako ya RDO iri mu kagali ka Barija, umurenge wa Nyagatare.

Nyiri uru ruganda Mujyarugamba John yemera ko nta gihe bagaragazaga iyi fu ya kawunga izamara ariko akizeza ko iki kibazo cyamaze gukosorwa n’ubwo iyo twasanze iri mifuka bitari byagakosowe. Gusa yongeraho ko ngo bakora ifu nke kuburyo itamara n’ukwezi ikiri ku isoko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga iki kibazo butari bukizi. Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bagiye gushyiraho itsinda rizagenzura ko aba bafite inganda zikora ifu ya Kawunga bafite ibyangombwa by’ubuziranenge uwo bazasanga atabifite ahanwe.

Gusa ariko ngo n’uzaba abifite ariko ntiyubahirize amategeko ajyanye no kugaragaza igihe igicuruzwa cyakorewe n’igihe kizarangirira nawe azabihanirwa.

Si kwa Mujyarugamba gusa n'ahandi nta matariki bashyiraho.
Si kwa Mujyarugamba gusa n’ahandi nta matariki bashyiraho.

Si uruganda rwa Mujyarugamba John rutagaragaza igihe ifu ya kawunga rukora yakoreweho n’igihe izarangirira gusa. N’ahandi twageze naho twasanze kuri Kawunga bakora nabo batabigaragaza.

Izi nganda 2 twabashije kumenya zikora ifu mu bigori benshi bita Kawunga zose zikorera mu mudugudu wa Barija ya mbere agace kahariwe ibyuma bisya ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko butari buzi ko hari inganda zikora ifu ya Kawunga ijya ku isoko uretse gusera abaturage.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka