Urubanza rwa Kizito Mihigo n’abo bareganwa rwasubitswe
Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu baregwana ibyaha by’ubugambanyi no kuhungabanya umutekano w’igihugu, rukimurirwa kuwa Kane tariki 24/4/2014.
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu barenga 300 rwatangiye rutinzeho gato, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20/4/2014. Kizito Mihigo arareganwa n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi wigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda na Agnes Niyibizi.
Imbere y’imbaga y’abanyamakuru n’abaturage benshi, Kizito yemeye ibyo aregwa byose, naho bagenzi be batatu ntibemera byose bavuga ko hari ibyo bashinjwa batemera.
Kizito yasabye ko yakongererwa igihe cyo kuburana kuko umwunganizi we yamaze kumwigarama ku munota wa nyuma. Gusa ubuto bw’icyumba cy’iburanisha cyabaye gito nabyo biri mu byatumye urubanza rusubikwa.
Kizito niwe ukurikiranywe ibyaha byinshi birimo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko babiri mu baregwa (Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi) babwiye urukiko ko baziburanira.
Benshi mu baturage bari bitabiriye uru rubanza kandi bagaragazaga ko bifatanyije na Kizito, ndetse abenshi banagaragaje amarangamutima bamupepera ubwo imodoka yari imujyanye.
Umwe mu barokotse Jenoside uvuga ko yarokokanye na Kizito, yagaragarije umwe mu banyamakuru bakorera muri Kigali ko kuri iyi tariki aribwo igitero simusiga cyahitanye bamwe mu mubo mu muryango wa Kizito mihigo aho bari bihishe mu bihuru muri Nyaruguru.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
Sibyizanagato Kwibagirwa Aho Tuvuye Niyompamv’munyarwanda Wese Akwiriye Kwirinda Icyadusubiza Inyuma
NGEMBONA ATARIWE AHUBWOUWAMURYANAKWAMUGANGA
kizito ubaye nka wa mwana wonka ibere nyuma akica nyiraryo.u RWANDA rwarakonkeje ruragukuza ubumugabo none inyiturano yawe ibaye iyo kurugambanira.ariko nanone niba ataribyo bizakubere isomo mu buzima.
KABISA KIZITO IBYO ARERWA NIBA ARIBYO ASABE IMBABAZI KANDI AZISABE NA YEHOVA
nibaza igituma kizito yemera amakosaye atishisha bikantera gutecyerezako urubanzarwe ar iurwa portike.
nibaza igituma kizito yemera amakosaye atishisha bikantera gutecyerezako urubanzarwe ar iurwa portike.
kizito we ibibi warugiye gukora bikuyeho ibyiza wakoze warugiye gutema ishami ry’Igiti wicayeho
Kubwajye shingiye kubwenge impano ubumenyi ubushobozi n’ubuhanga umuyobozi wacu afite namusako kizito yamubabarira noneho yakonjyera no kubitekereza ntazabarirwe imana ibashoboze.
KIZITO IHANGANE NAWEBITABAHO
kizito komera kurugamba yesu arabizi sinzi icyo utekereza mu mutima aribyo wigaye ataribyo uwiteka agutabare
kizito we humura Imana ntikora nkacntu kdi ntireba nkabo.
Kizito, urampemukiye, ntabwo ukwiye gukora iryobara. Ubonye iyo ugambanira FDRL tukayicakira! None irimo kugukina kumubyimba, akira icyo, ubutabera bugutegeka.