APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju, Rayon Sport inganya na AS Kigali

APR FC yari imaze igihe kinini iri ku mwanya wa kabiri yafashe umwanya wa mbere ku cyumweru tariki ya 20/4/2014, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Rayon Sport itakaza umwanya wa mbere nyuma yo kunganya igitego 1-1 na AS Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.

Umukino wa APR FC n’Amagaju waberage rimwe n’uwahuzaga Rayon Sport na AS Kigali mu rwego rwo kwirinda ko hari ikipe yamenye uko indi yitwaye mbere, bikaba byahungabanya imigendekere y’iyo mikino yombi.

Kuri Stade Amahoro i Remera, AS Kigali niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa gatanu ubwo Muzerwa Amini yacungaga ba myugariro ba Rayon Sport bari bahagaze nabi akabatsindana igitego n’umutwe.

Serugendo Arafat wa Rayon Sport niwe wishyuye igitego bari batsinzwe.
Serugendo Arafat wa Rayon Sport niwe wishyuye igitego bari batsinzwe.

Ako kanya nibwo no kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo APR FC yahise ibona igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Mubumbyi Barnabé.
Ku kibuga byombi wasangaga abafana bakurikirana ibibera ku kindi kibuga, bakishima cyangwa bakababara bitetewe n’uko ahandi byabaga byifashe.

Ku munota wa 16, Rayon Sport yari yakomeje gusatira, yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe, ubwo nyuma ya za ‘Corner’ nyinshi, Amissi Cedric yaherezaga umupira mwiza Serugendo Arafat, agatsinda igitego cyagaruriye ibyishimo abakunzi ba Rayon Sport basaga n’abatangiye kwiheba.

Nyuma y’icyo gitego Rayon Sport yasatiriye cyane bigaragara ariko amakipe ajya kuruhuka ari nta kindi gitego kiraboneka.

Mubumbyi Barnabé amaze gushyirwa hasi mu rubuga rw'Amahina byahesheje APR FC Penaliti.
Mubumbyi Barnabé amaze gushyirwa hasi mu rubuga rw’Amahina byahesheje APR FC Penaliti.

I Nyamirambo ho APR FC yakomeje kwigaragaza ndetse ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Suleyman Kakira kuri Penaliti, ubwo Mfashingabo Isamael yafataga Mubumbyi Barnabé mu rubuga rw’amahina, bikanamuviramo ikarita y’umutuku.

Igice cya kabiri cy’uwo mukino cyatangiye Amagaju ashaka kwishyura bituma APR FC itangira gukinana igihunga ndetse myugariro wayo Hervé Rugwiro aza guhabwa ikarita y’umutuku ubwo yari akandagiye umukinnyi w’Amagaju.

Mu minota ya nyuma y’umukino APR FC yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sibomana Patrick. Kuri Stade Amahoro, igice cya kabiri cyose cyihariwe na Rayon Sport ishaka ibitego, AS Kigali yo igakora akazi ko kugarira, ikajya isatira mu buryo butunguranye.

Umunyezamu w'Amagaju Mfashingabo Ismael yahawe ikarita y'umutuku mu gice cya mbere.
Umunyezamu w’Amagaju Mfashingabo Ismael yahawe ikarita y’umutuku mu gice cya mbere.

Abakinnyi ba Rayon Sport nka Amissi Cedric, Kagere Meddie na Fuadi Ndayisenga babonye amahirwe menshi imbere y’izamu ariko babura igitego, umukino urinda urangira ari igitego 1-1, bituma Rayon Sport itakaza umwanya wa mbere wahise ufatwa na APR FC.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire APR FC ubu ifite amanota 58, Rayon Sport ku mwanya wa kabiri ikagira amanota 56.

Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, Mukura yatsindiye Kiyovu Sport ibitego 3-0 i Muhanga, Espoir FC itsinda Police FC ibitego 3-2 ku Kicukiro, Gicumbi FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-0 i Gicumbi, Etincelles yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 i Rubavu, naho Esperance itsinda Marine igitego 1-0 ku Mumena.

APR FC yafashe umwanya wa mbere, ubu irarusha amanota abiri Rayon Sport ya kabiri.
APR FC yafashe umwanya wa mbere, ubu irarusha amanota abiri Rayon Sport ya kabiri.

Mu gihe APR FC na Rayon Sport arizo zihanganiye igikombe, amakipe ari inyuma yo arimo guhatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri ariyo Esperance iri ku mwanya wa 12 n’amanota 19, AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’amanota 18 n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 17.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

APR fans muhaguke dushyikire ikipe yacu yivane irusizi nihoruzingiye kbs! turahita tumanika igikombe cyacu. REYON fans mwitonde murakabije kwitaranabi ku kibuga.

MANIRAGABA sylvain yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

APR fans muhaguke dushyikire ikipe yacu yivane irusizi nihoruzingiye kbs! turahita tumanika igikombe cyacu. REYON fans mwitonde murakabije kwitaranabi ku kibuga.

MANIRAGABA sylvain yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

APR fans muhaguke dushyikire ikipe yacu yivane irusizi nihoruzingiye kbs! turahita tumanika igikombe cyacu. REYON fans mwitonde murakabije kwitaranabi ku kibuga.

MANIRAGABA sylvain yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Nitwa Nkizamacumu Simon Pierre Wo Mukagari Ka Muhehwe I Rusizi Ndiumufanawa APR Igikombe Ni Icyacu bazaze i Rusizi nzabakira tuzahurira ku ishyamba.Naho Rayon Yisure.

Simon Pierre yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka