Huye: Biyemeje gukumira abangiza ishyamba ry’ibisi

Ku bufatanye n’inzego za polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’umurenge wa Karama mu karere ka Huye buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukumira abatwika amakara mu ishyamba ry’ibisi ryashyizwe mu hantu harinzwe.

Muri uyu murenge wa Karama ishyamba ry’ibisi rikora ku tugari twose uko ari dutanu tugize uyu murenge. Nk’uko bitanganzwa n’abaturage bo muri aka gace, ngo abangiza iri shyamba baba batwika amakara, kandi bagakoresha amayeri yo kuyatwika nijoro.

Karemera Augustin ati «Abatwika amakara nibo angiza iri shyamba, mbere babanje kujya babishyiramo amayeri bakitwikira ijoro bakaba aribwo batwika, ariko ubu byaramenyekanye bari gushakishwa».

Mutabaruka Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama, avuga ko abatwika amakara muri aya mashyamba ngo babikorera hejuru cyane ku misozi ahitaruye ingo z’abaturage kandi ngo ntibyoroshye kuhagera kubera imiterere y’iyi misozi. Gusa ngo ku bufatanye n’inzego za polisi bahagurukiye iki kibazo.

Ati « Ntibyoroshye kujya muri iri ishyamba buri gihe kandi n’aba bantu bakora ibi bikorwa baba ari bamwe b’ibyihebe kuburyo bitoroshye kubahiga ariko ubu hagarutse poste ya polisi ino, turi gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibi bikorwa byangiza ibidukikije».

Itegeko ngenga nimero 04/2005 ryo ku itariki ya 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda riteganya ko umuntu wese, utwika , utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri pariki z’igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku mafaranga bihumbi 300 kugeza kuri miriyoni 2 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ku bw’ibyo, ubuyobozi bw’akarere ka Huye bukaba busaba abaturage kwirinda kwangiza aya mashyamba n’ibindi bidukikije bihaboneka.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka