Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 80 arasaba urubyiruko kurwanya umutima w’ubunyamaswa

Umukecuru witwa Mukankuranga Anastasia w’imyaka 80 y’amavuko, utuye mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Munyiginya wo mu karere ka Rwamagana, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurwanya umutima w’ubunyamaswa ahubwo bakimakaza ubumuntu muri bo kugira ngo bazomore ibikomere u Rwanda rwakomeretse.

Mu kiganiro cy’umwihariko, uyu mukecuru yagiranye na Kigali Today tariki 9/04/2014, ubwo yari mu biganiro byahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ibi biganiro bitanga isomo rikomeye ku mibanire y’Abanyarwanda ndetse n’ubuzima bw’igihugu muri rusange, ariko agasaba abakiri bato by’umwihariko kumva inyigisho zibitangirwamo ngo kuko ari bo bifitiye umumaro cyane kuruta abakuze baba “babyina bavamo”.

Umukecuru Mukankuranga, nk’umuntu mukuru wabonye amateka ya Jenoside, guhera mu mwaka wa 1959 ndetse no mu 1994, avuga ko iyo arimo kwibuka aya mateka aba nk’uzengereye mu mutwe ngo kuko byose byabaga areba.

Ibi ngo bituma asa n’utaye ubwenge maze akavuga ko kuri we yumva nta cyo bimumariye gifatika ngo kuko ashaje cyane ariko akavuga ko ibi biganiro bifite akamaro gakomeye cyane ku rubyiruko ngo kuko ari rwo rwabikoresha bikaruyobora mu nzira yo gukora neza.

Mu buryo bwumvikana neza, uyu mukecuru agaragaza amarangamutima yerekana ko inyigisho zigishwa muri iki gihe zigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubashishikariza gukora biteza imbere; ngo bikaba bihabanye cyane n’ubutegetsi bwabayeho mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 ari na bwo bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukecuru Mukankuranga Anastasia w'imyaka 80 y'amavuko asaba urubyiruko kurwanya umutima w'ubunyamaswa ahubwo bakarushaho kumva inyigisho zibubaka zikabateza imbere.
Umukecuru Mukankuranga Anastasia w’imyaka 80 y’amavuko asaba urubyiruko kurwanya umutima w’ubunyamaswa ahubwo bakarushaho kumva inyigisho zibubaka zikabateza imbere.

Agira ati “Mbere, ku ngoma mbega ya Habyarimana (wari Perezida kugeza 1994), bigishije urubyiruko gukora ibyaha. Bakaba ari cyo babigisha. Ariko ubungubu urubyiruko ruriga neza. Reba nkawe uri umwana ariko urumva ushaka imbere heza. Ubwo rero (Leta) bagumye bakigisha urubyiruko, rwagira umumaro.

Naho jye…cyakora nicaye hasi, umwana akambaza, namugira inama. Namubwira nti ‘inzira nziza ni iyingiyi, komeza imbere, uzabone imbere heza, uzagire umutima mwiza w’umuntu woye kugira umutima w’ubunyamaswa’.”

Mu busesenguzi bwe, uyu mukecuru w’imyaka 80 avuga ko hari igihe cyageze Abanyarwanda bakagira umutima wa kinyamaswa nk’abishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko agashimira cyane ubutegetsi buriho ngo kuko bwubatse ubumuntu mu Banyarwanda. Ku bwe, ngo ubuyobozi bureberera abaturage bukomeje kubigisha bukabavanamo uyu mutima wa kinyamaswa byatuma u Rwanda rutungana rukagira amahoro arambye.

Ubutumwa bwe ku bakiri bato busaba urubyiruko kumenya gutega amatwi kandi bagatega umutima kugira ngo ibyo bumvise n’amatwi babishyire no ku mutima maze bazabashe guha umusanzu igihugu cyabo.

Yongeraho ko urubyiruko rw’u Rwanda rw’ubu rufite amahirwe akomeye yo kuba bafite ubuyobozi bwiza bubayobora ku nzira yo gukora ibyiza, maze akavuga ko mu gihe baba bakurikije inyigisho zitangwa n’ubuyobozi baba umusemburo wo komora ibikomere u Rwanda rwakomeretse.

Umukecuru Mukankuranga agereranya u Rwanda rw’ubu n’urwo yavukiyemo ngo kuko abyiruka, yabonaga u Rwanda rutemba amata n’ubuki, ruza gusenyuka, none ngo abona rwaragarutse.

Aho ni ho ahera abwira urubyiruko ko rugomba gushingira kuri aya mahirwe maze rugakora rutikoresheje kandi mu bikorwa byabo bakarwanya ivangura iryo ari ryo ryose ngo kuko ari na byo bizaba umurage ku bazavuka wo kuba mu gihugu cyiza kitarangwamo ivangura.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka