Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira gutera amabuye abantu akabakomeretsa bikabije

Umugabo witwa Nizeyimana Fidele afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gutera amabuye bagenzi be Ndungutse Jean Baptiste na Bizumuremyi Diogene akabakomeretsa bikabije ubu bakaba barwariye mu bitaro bikuru bya Byumba.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko aba bagabo kurwana kwabo byaturutse ku businzi bukabije hanyuma bakaza gushyamirana maze bivamo imirwano.

Ngezahumuremyi asaba abaturage kwirinda ubusinzi bukabije ndetse bakirinda urugomo rutuma abantu barwana kugeza ubwo umwe akomerekeje mugenzi we ndetse bikaba byamuviramo n’urupfu.

Asanga kandi atari umuco mwiza ku bantu bihanira kuko hari ibibazo byabananiye gukemura bagana ubuyobozi bukabafasha.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka