Uburengerazuba : Uturere tugiye kujya dufatanya bimwe mu bikorwa binini by’iterambere

Uturere turindwi tugize intara y’Uburengerazuba twishyize hamwe dukora sosiyete y’ishoramari izwi ku izina rya WESPIC LTD (Western Province Investment Corporation ) igamije kugira ngo utwo turere tujye duhuza imbaraga z’amafaranga n’ibitekerezo,bagire igikorwa kimwe bakora mu karere kamwe gishobora kwihutisha iterambere, nyuma bimuke bajye mu kandi karere, bityo bityo.

Sosiyete ya WESPIC yashyizweho mu mwaka wa 2008, ariko ntiyahita itangira ibikorwa byayo. Mu gihe yari igitekereza igikorwa yatangiriraho, haje kuba igikorwa kimwe kigaragara mu karere ka Rusizi kijyanye na hoteli yitwa KIVU MARINA BAY yubakwaga na Diyoseze ya Cyangugu ifatanyije n’undi mushoramari.

Hagati aho byaje kugaragara ko uwo mushoramari bari bafatanyije batashoboye kumvikana ku buryo bwo gucunga ibyo bikorwa, bijya mu manza baratandukana, musenyeri na kiliziya gatulika basigara bonyine.

Muri uko gushaka abandi bantu bafatanya, ni bwo WESPIC yafashe icyemezo cyo kugira imigabane muri iyo hoteli KIVU MARINA BAY. Ni hoteli iri kubakwa ku buso bungana na hegitari 10 iruhande rw’ikibuga cy’indege cya Kamembe no ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ubushake intara y’Uburengerazuba yagaragaje bwo kugira uruhare mu kubaka iyo hoteli mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kongera ibikorwa by’indashyikirwa mu ntara, bwahuriranye n’icyemezo cyafashwe n’inama ya guverinoma cyo kugira umujyi wa Rusizi umwe mu mijyi itandatu ari yo Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyagatare, Rwamagana na Kirehe, yaratoranyijwe na guverinoma kugira ngo yunganire umujyi wa Kigali mu bwiza, mu bunini, no mu iterambere (Secondary Cities).

Aho ni ho haturutse igitekerezo cyo kwihutisha iyo hoteli kugira ngo ibe kimwe mu bikorwa bikurura ba mukerarugendo. Iyo hoteli ihabonetse ngo byatuma harushaho kugendwa, dore ko ubusanzwe indege ya Rwandair ihakora ingendo ebyiri ku munsi.

Izo ni zimwe mu mpamvu zatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ijya inama n’uturere two mu ntara y’Uburengerazuba idushishikariza kwinjira muri uwo mushinga no gushyiramo imigabane kugira ngo iyo hoteli yuzure vuba, itangire kubyara amafaranga.

Nyuma y’uko buri karere gasabwe kugura muri iyo hoteli imigabane ingana na miliyoni 300, tumwe mu turere two mu Burengerazuba twagaragaje imbogamizi z’uko ayo mafaranga ari menshi bikaba bitoroshye kuyabona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul avuga ko hariho gahunda yo gusaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kwemerera uturere tugafata inguzanyo mu mabanki, ariko iyo hoteli ikubakwa kuko ari kimwe mu bizazamura ubukungu bw’igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Uburengerazuba asanga ubufatanye hagati y'uturere buzihutisha iterambere ry'intara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba asanga ubufatanye hagati y’uturere buzihutisha iterambere ry’intara.

Ibyo ngo byari kuba byoroheye uturere kuko Minisitiri w’imari ari we ugenera uturere imari tugomba gukoresha, akaba ari na we uzi amafaranga buri karere kinjiza. Jabo akaba yabwiye uturere two mu Burengerazuba ko nta mpungenge dukwiye kugira.

Jabo ati “Minisitiri azi neza ko ubwiye akarere ka Rutsiro ngo zana miliyoni 300, azi neza ko katazibona, ariko Minisitiri nasinyira uturere, ubwo azaba azi neza n’uburyo utwo turere tuzakoresha kugira ngo twishyure.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul asanga uturere tugize amahirwe Minisitiri w’Imari akemera kubasinyira, mu ngengo y’imari akarere kazategura ubutaha kazashyiramo igice cy’umugabane cyo kwishyura ayo madeni kuko azaba azwi, kandi yaremejwe ku mugaragaro.

Ese ibikorwa nk’ibyo bizagera mu tundi turere tw’uburengerazuba ryari?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul avuga ko hari uturere tutahise tubyumva vuba, kuko wasangaga hari abibaza impamvu bababwira kujya gushora imari mu kandi karere, mu gihe na two dufite ibikorwa by’iterambere dukeneye gushoramo imari.

Ibi ababivuga babihera ku kuba mu karere kamwe ka Rusizi hari ibikorwa bibiri binini ari byo hoteli ya Kivu Marina Bay n’ibagiro intara ishaka ko utundi turere tugiramo uruhare mu kubyubaka, hakaba hibazwa igihe utundi turere tuzagerwaho.

Ubwo yaganiraga n’abagize inama njyanama y’akarere ka Rutsiro tariki 14/03/2014, Jabo yashishikarije uturere, by’umwihariko akarere ka Rutsiro, kugaragaza ibikorwa binini bakeneye mu buryo bwihuse kugira ngo igihe ibikorerwa i Rusizi bizaba byarangiye akarere ka Rutsiro gaharanire kuba mu ba mbere bazahita bakurikiraho kuko ngo bizagenda biterwa n’uwagaragaje umuvuduko kurusha abandi.

Jabo yavuze ko azi neza ko nka Rutsiro ifite imishinga minini ijyanye n’ibyambu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ahantu ubwato buzajya buparika, bukishyura, bugatwara ibintu n’abantu kandi bukahasiga n’ibindi, bityo bikoroshya ubuhahirane. Ngo hari n’ibindi bitekerezo Rutsiro ifite byo kubaka amahoteli y’ubukerarugendo.

Mu gihe iyo hoteli yo muri Rusizi izaba yuzuye, hari igitekerezo cy’uko intara ishobora gushaka abashoramari bakayisubiza amafaranga yatanze kuri iyo hoteli noneho intara ikajya kuyakoresha mu bindi bikorwa by’iterambere, mu rwego rwo kubyihutisha no kubigeza hirya no hino mu ntara, kuko icyo intara ishaka ari ukubona ibikorwa by’iterambere byiyongera.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka