Ruhango: Imibiri ibihumbi 60 yashyize irashyingurwa mu cyubahiro

Hari hashije imyaka 20 imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60 bishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, ikaba yabaga ahitwa ku Rutabo mu cyobo kirekire cyiswe CND cyari cyaracukuwe ubwo Jenoside yategurwaga.

Buri mwaka iyo igihe cyo kwibuka cyageraga, abafite ababo bari bari muri icyi cyobo, bagaragazaga ishavu rikomeye cyane ryo kuba batari bashyingura ababo mu cyubahiro.

Nyuma y’igihe kirekire inzego zitandukanye zirwana no gushaka uko iyi mibiri yashyingurwa mu cyubahiro, kuri wa Gatandatu tariki ya 19/04/2014 nibwo yashyinguwe mu cyubahiro ibintu byashimishije cyane abavandimwe n’inshuti baherekeje ababo mu cyubahiro.

Hashyinguwe imibiri ibihumbi 60 y'Abatutsi bajugunwe mu cyobo cyiswe CND.
Hashyinguwe imibiri ibihumbi 60 y’Abatutsi bajugunwe mu cyobo cyiswe CND.

Abari bafite ababo aha babaherekeje mu cyubahiro kibakwiye, bavuze ko banezerewe cyane, kuko ngo byari bibabaje kubona bajya kwibuka ababo indabo bakazishyira hejuru y’ibyatsi byari byarabarengeye, abandi bakazijugunya mu byobo.

Niyomujeje Marie Claire twavuganye amaze gusyira indabo ku rwibutse rwashyunguwemo abe mu cyubahiro yagize ati “ibi biranshimishije, mwese murabizi buri umuntu agira uburenganzira bwo gupfunya uwe, ariko twe twarabwambuwe, rero ndashimira cyane Leta y’ubumwe yo ibudushubije tukaba dushoboye gupfunya abacu, tukaba tubashyinguye ahantu heza igihe cyose tuzajya tuza tubarebe.”

Peresida wa Sena y’u Rwanda, Jean Damascene Ntawukuriryayo, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu izina rya perezida wa Repebulika ndetse na Guverinoma, yihanganishije abashyinguye abobo mu cyubahiro, ababwira ko nta na kimwe bazaba kuko Leta ibitayeho kandi ihora ibazirika.

Perezida wa Sena yunamiye inzirakarengane zashyinguwe mu cyubahiro.
Perezida wa Sena yunamiye inzirakarengane zashyinguwe mu cyubahiro.

Yasabye kandi ko hakomeza gushingirwa kuri gahunda ya ndi umunyarwanda abantu bagaharanira kugera ku bumwe n’ubwiyunge bomorana ibikomere batewe, aha agasaba ko abantu bakomeza kugira ubutwari bwo kugaragaza imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugirango nayo ishobore guherekezwa neza.

Peresida wa Sana kandi yanasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwibuka ariko badaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwiyubaka banubaka igihugu.

Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitari, akaba ari nawe ufite kwibuka mu nshingano ze, yavuze ko ahanini kuba iyi mibiri igejeje iki gihe itari yahashyinguwe mu cyubahiro, ngo byatewe no kubanza gushaka ubushobozi kugirango ishyingurwe ahantu hahesheje icyubahiro, ndetse imiryango yabo ikazajya iza kubasura ibasanga ahantu heza.

Bishimiye ko bashyinguye ababo mu cyubahiro nyuma y'imyaka 20.
Bishimiye ko bashyinguye ababo mu cyubahiro nyuma y’imyaka 20.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka