Sunrise, ISONGA na SORWATHE zateye intambwe yerekeza muri ½ cy’irangiza

Mu mikino yakinwe ku wa gatandatu tariki ya 19/4/2014, amakipe ya Sunrise FC, Isonga FC na SORWATHE yitwaye neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri, biyongerera amahirwe yo kuzakomeza muri 1/2 cy’irangiza.

Ikipe ya Sunrise umwaka ushize yari igiye kujya mu cyiciro cya mbere hakaburaho gato ubwo yasezererwaga muri ½ cy’irangiza itsinzwe na Esperance, kuri uyu wa gatandatu yatsinze Unity FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye Kicukiro, bivuze ko ifite amahirwe menshi yo gukomeza muri 1/2, kuko yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo.

Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, nayo yateye intambwe yo kujya muri ½ cy’irangiza ubwo yatsindaga Interforce igitego 1-0. N’ubwo ayo makipe yombi abarizwa mu mugi wa Kigali yakiniye i Remera ku kibuga cya FERWAFA, Interforce niyo yari yakiriye Isonga FC.

Sunrise FC ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1 cya 2 cy'irangiza.
Sunrise FC ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1 cya 2 cy’irangiza.

I Kinihira, Ikipe ya SORWATHE yo mu ntara y’Amajyaruguru yari yakiriye Bugesera FC, ndetse inayitsinda igitego 1-0, naho umukino wahuje ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle na SEC Academy kuri Tam Tam, warangiye ari ubusa ku busa.

Imikino yo kwishyura izakinwa ku cyumweru tariki ya 27/4/2014, Sunrise FC ikina na Unity FC i Rwamagana, SEC Academy ikazakira Vision Jeunesse Nouvelle ku Kicukiro, Isonga ikazakina na Interforce ku kibuga cya FERWAFA, naho Bugesera ikazakira SORWATHE kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri ½ cy’irangiza, ikipe izakomeza hagati y’Isonga FC na Interforce, izahura n’izatsinda hagati ya SEC na Vision Jeunesse Nouvelle, naho izakomeza hagati ya Unity FC na Sunrise Fc ikazakina n’izaba yatsinze hagati ya SORWATHE na Bugesera FC.

Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, irashaka kongera gusubira mu cyiciro cya mbere.
Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, irashaka kongera gusubira mu cyiciro cya mbere.

Umwaka ushize, Esperance FC na Gicumbi FC nizo zazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cya kabiri, zikaba zari zasimbuye Isonga FC na Etincelles zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa Etincelles yo iza kuguma mu cyiciro cya mbere isimbuye La Jeunesse yari yamaze gusezera muri shampiyona.

Uyu mwaka, mu makipe afite ibyago byo gusubira mu cyiciro cya kabiri harimo Esperance yari yazamutse umwaka ushise, Amagaju ndetse na AS Muhanga ziri mu myanya itatu ya nyuma mu cyiciro cya mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka