Nyamasheke: Yirihira kaminuza mu mahanga abikesha ubuhanzi

Umuhanzi Tuyisenge Jean Bosco uzwi ku zina rya Boston Pro avuga ko ubuhanzi bwe atabukora ngo yishimishe gusa kuko amaze kubona amafaranga ashobora gutuma yirihira kaminuza mu gihugu cya Uganda akaba ageze mu mwaka wa gatatu muri Civil engeneering.

Umuhanzi Boston kuri ubu akaba yiga muri Makerere Univertsity, aho yiga mu gihe cy’impera z’icyumweru avuga ko akiri muto yumvaga afite indoto yo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye kandi bibeshejeho.

Boston yaje gukora akazi ahantu hatandukanye nko ku karere ibiraka bitandukanye akajya abika amafaranga ye kugeza ubwo yishingiye inzu y’umuziki (studio) imuha amafaranga ku buryo abasha kubona amafaranga amushoboza kwirihirira kaminuza hanze y’igihugu. Boston avuga ko akoresha amadorari y’amerika arenga 500 ku mwaka y’amafaranga y’ishuri.

Umuhanzi Tuyisenge Jean Bosco uzwi ku zina rya Boston Pro yiga muri Makerere University abikesha ubuhanzi.
Umuhanzi Tuyisenge Jean Bosco uzwi ku zina rya Boston Pro yiga muri Makerere University abikesha ubuhanzi.

Yagize ati “nagize umuhate nkabika udufaranga nakoreraga buhoro buhoro, akaraka kose mbonye simfushe amafaranga nabonaga ubusa kugeza ubwo niguriye ibikoresho byose nkenerwa byo gukora studio yanjye inyinjiriza amafaranga”.

Boston avuga ko indirimbo imwe ayikorera amafaranga ibihumbi 30 iy’amashusho akayikorera amafaranga ibihumbi 60, gusa akaba agifite ikibazo cy’uko atarabona camera ye bwite , ariko nayo akavuga ko azayibona mu gihe cya vuba.

Boston avuga ko studio ye igezweho kandi ko izindi studio ntacyo zifite adafite cyane ko yanakorewemo n’abahanga mu gukora umuziki (producers) bazwi nka Dr Jaques, Dj Lil n’abandi.

Abisobanura agira ati “nyuma yo kwigishwa n’umuhanga mu gukora indirimbo witwa Chris Chita, nkakorana n’abantu bazwi bakomeye, n’ibyuma bigezweho, mbona ntacyo izindi studios ziri mu Rwanda zindusha uretse kuba zivugwa kurusha iyanjye.”

Studio ya Boston Pro ngo ihagaze amafaranga asaga miriyoni 3.
Studio ya Boston Pro ngo ihagaze amafaranga asaga miriyoni 3.

Boston avuga ko abona abakiriya benshi kuko buri munsi aba afite abo akorera gusa akaba atavuga ngo akorera bangahe ku munsi kuko gukora indirimbo bisaba umwanya ndetse n’imiterere ya buri ndirimbo.

Boston ngo afite indoto yo kugura mudasobwa yo mu bwoko bwa Mac ndetse akanagura ibikorwa bye akarenga akarere ka Nyamasheke.

Muri iyi studio ya Boston niho haririmbiwe indirimbo ya Nyamasheke all stas, indirimbo nka Ndagukumbura n’izindi. Iyi studio yitwa Boston Records ngo ihagaze amafaranga asaga miriyoni 3 z’amanyarwanda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka