Rulindo: Abayobozi b’imidugudu baratungwa agatoki mu kudindiza itangwa rya mitiweli

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baravuga ko kuba abaturage badatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituweri) ngo ahanini biterwa n’ubukene kuri bamwe kuko bamwe mu bayobozi b’imidugudu usanga bashyira abantu mu byiciro batarimo.

Aba baturage bavuga ko bazi neza akamaro ka Mituweri ,ariko ubukene bukaba ikibazo kuri bo. Ngo hari bamwe muri bo bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bikaba byagira ingaruka zitari nziza mu itangwa rya mituweri.

Aha bagatunga agatoki abayobozi bamwe b’imidugudu ngo usanga bashyira abantu mu byiciro badakwiye kubera uko baba bababona kandi batazi uko ubukungu bwabo bwifashe mu ngo.

Umutesi Jackeline utuye mu murenge wa Kisaro Yagize ati “Nk’ubu nshobora guhura n’umuyobozi w’umudugudu nisize ka gikotori kanjye njyenda nyaga yajya kunshyira mu kiciro akanshyira mu kiciro cy’abishoboye, kandi mu by’ukuri nta cyo nfite ugasanga gutanga mituweri ntabishoboye. Ubwo rero jye nsanga abayobozi b’imidugudu nabo bari mu bituma mituweri idindira mu karere kacu.”

Akarere ka Rulindo kageze ku kigereranyo cya 75% mu kwitabira mituweri.
Akarere ka Rulindo kageze ku kigereranyo cya 75% mu kwitabira mituweri.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko abaturage nabo ubwabo bafite uruhare mu kubashyira mu byiciro.

Ikindi kandi ngo ni uko usanga Abanyarwanda bagifite umuco wo kwihagararaho ntibemere kwitwa abatindi bigatuma bashyirwa mu byiciro badakwiye.

Aragira ati “Hari abaturage batemera kwitwa abatindi ngo bafashwe ugasanga bashyizwe mu byiciro batarimo, ubwo ugasanga nyuma babuze ubushobozi bwo kwitangira mituweri.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko hari ahagiye hagaragara amakosa mu gushyira abantu mu byiciro ngo ariko ubu iki kibazo kirimo kigwaho ku buryo byajya bikurikiranwa umuntu akajya mu cyiciro akwiye, bityo bikamworohera gutanga mituweri.

Abaturage muri aka karere ka Rulindo kandi ngo basanga ubuyobozi bwajya bureka ababashije gutanga mituweri bajya bavuzwa mu gihe abandi batarayitanga baba bakiyashaka. Kuri ubu akarere ka Rulindo kageze ku mwanya wa 14 ,aho bageze ku kigereranyo cya 75% mu kwitabira mituweri.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka