Muri Jenoside ngo bavugaga ko Imana y’Abatutsi yaguye i Rubengera yagiye kubahahira

Ubwo hibukwa ku nshro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kibuye hibukijwe ko Interahamwe zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ahasigaye ari mu Karere ka Karongi ngo mu gihe cya Jenoside zirirwaga ziririmba ko Imana y’Abatutsi yapfiriye i Rubengera ngo yagiye kubagurira ibijumba.

Muri uyu muhango wabereye kuri rusengero rw’Abagatolika rwa Paruwasi ya Mutagatifu Petero ya Kibuye, kuri uyu wa 17 Mata 2014, bibukaga inzirakarengane ziciwe muri urwo rusengero, kuri Stade Gatwaro yari stade y’imikino ya Perefegitura Kibuye ndetse n’ abiciwe kuri Home St Jean.

Ashingiye ku ndirimbo yo kwibuka yavugaga ngo amaraso y’abemera asize ku nkuta za kiliziya, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mukabalisa Isimbi Dative, yavuze ko uretse no ku nsengero ngo ari no mu mitima y’abicanyi.

Mukabalisa Isimbi Dative, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Mukabalisa Isimbi Dative, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Amaraso y’abazize Jenoside asize ku mitima y’ababishe.”
Igitambo cya misa yo gusabira abo baburiye ubuzima muri ibyo bice bitandukanye by’umujyi wa Kibuye cyari kitabiriwe n’abaturage batuye mu Mujyi wa Kibuye ndetse n’imiryango y’abahaburiye ababo yaje iturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero , Fraterne Ngendahimana, yabibukije ko ubugome bwakorewe Abatutsi ngo bwarakaje Imana cyane. Aha akaba yabishingiye ku kuba Yezu ubwe yarigeze gusanga abantu bacururiza mu nzu y’Imana akarakara cyane akayibirukanamo. Yagize ati “Nimutekereze ko yarajwe no kuba barayicururizagamo noneho mwibaze ukuntu yababaye mu gihe bayiciragamo.”

Padiri yaboneyeho gucana urumuri rwa Pasika rwiyongera ku rumuri rw’icyizere maze abakirisitu bose bakaruhererekanya. Arucana yasobanuye ko ari urumuri bakongeza ku itara rya Pasika ngo bishushanya ko Kirisitu yatsinze icyaha akaba yaranatsinze urupfu. Kuri ibyo akongeraho ko urupfu abatutsi Bapfuye rurashanya urupfu rwa Kirisitu.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mtagatifu Petero atera amazi y'umugisha ahashyinguwe imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mtagatifu Petero atera amazi y’umugisha ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Aha Padiri akabishingira ko inzira y’umusaraba Yezu Kirisitu yanyuzemo isa neza nk’iyo Abatutsi banyuzemo mu 1994. Yagize ati “Yazu yatanzwe n’umwe mu ntumwa ze yakundaga cyane yicwa urupfu rubi. Ni ko byanagendekeye Abatutsi kuko abenshi bishwe n’inshuti, abo basangiraga, abo bashyingiranaga, abo bari baturanye.”

Mu magambo yahavugiwe, bose bagarukaga ko cyubaka ubunyarwanda buzira ivangura rishingiye ku moko kuko ngo ari ryo ryoretse iki gihugu.

Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba yibukije ko nta hantu na hamwe umuntu ajya guhaha yitwaje ubuhutu cyangwa ubututsi ngo ahabwe amahaho. Ati “Twese tugenda twitwaje amafaranga waba utayafite ugasonza.”

Aha yashakaga kwerekana ko amoko nta kamaro afite mu mibanire y’Abanyarwanda bityo bakaba batakagombye kuyataho umwanya ahubwo bagafatanyiriza hamwe kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere.

Urwibutso rwa Jenoside rwo kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Petero aho ku Kibuye ngo rushyinguwemo inzirakarenga zibarirwa mu bihumbi cumi na kimwe na magana ane. Nyamara ariko mu buhamya bwatanzwe bavuze ko haguye abantu benshi batashoboye kuboneka ngo bashyinguranwe n’abandi mu cyubahiro kuko bamwe batawe mu Kivu.

Banacanye urumuri rwa Pasika rushushanya ko Kirisitu yatsinze urupfu maze abari aho na bo barukongezaho.
Banacanye urumuri rwa Pasika rushushanya ko Kirisitu yatsinze urupfu maze abari aho na bo barukongezaho.

Urusengero rwa Paruwasi ya Mutagatifu Petero ku Kibuye rwubatse ku gasozi kari hejuru y’Ikivu, naho agasozi biteganye kakaba kari kariho imbunda yarasaga muri icyo kiliziya bica abatutsi bari bahungiyemo.

Ibi bikaba byasobanura uburyo haba hari umubare munini w’abatutsi baba baraguye mu Kivu bahunga amasasu. Ku Rwibutso rwa Jenoside rw’ahari Stade ya Gatwaro ho ngo hashyinguwe imibiri y’abajya kugera ku bihumbi cumi na bitandatu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwihangane

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka