Minisitiri Musoni yabeshyuje amakuru yavugaga ko imbibe z’utugari zigiye guhindurwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni aranyomoza amakuru avuga ko haba hari gahunda yo gukora impinduka mu miterere y’uturere, akavuga ko ayo makuru aribwo akiyumva, nk’uko yabitangarije mu mwiherero w’abayobozi uheruka kubera mu karere ka Nyamasheke.

Mu mwiherero w’abayobozi uheruka, havuyemo umwanzuro ko hari amavugururwa azakorwa mu nzego za leta bituma havuka ibihuha byinshi harimo ibivuga ko imbibe z’utugari n’imidugudu zishobora kuzahinduka , tugahuzwa cyangwa tukagabanuka.

Minisitiri Musona arabeshyuza ko nta gahunda ihari yo gukora impinduka mu miterere y'utugari.
Minisitiri Musona arabeshyuza ko nta gahunda ihari yo gukora impinduka mu miterere y’utugari.

Ibi rero ngo byateraga bamwe gukora nta mwete nta n’icyizere ko ayo mavugururwa azabasiga mu kazi.

Simparingabo John, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano, avuga ko bamwe muri bagenzi be bakorana basigaye bakorana ubwoba kuko batizeye ko amavugururwa azabasiga kuko batabona ahazaza habo mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Hari amakuru dufite avuga ko utugari cyangwa imidugudu ishobora kuzahuzwa bityo hakabaho kubura akazi kuri bagenzi bacu, ayo makuru hari bamwe yaciye intege bakora nta cyizere ko bashobora kuguma mu kazi.”

Minisitiri Musoni yasubije ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumva kandi ko atari yo namba. Yavuze ko nta gahunda ihari yo kugabanya imbibe z’utugari n’imidugudu ihari mu Rwanda, ariko yemeza ko hari imidugudu itakigira abantu kubera gahunda y’abaturage yo kuba mu midugudu.

Yavuze hari aho imidugudu yakozwe abaturage bakaba benshi, ahandi ugasanga nta baturage bakihaba.

Ati “Nta gahunda ihari yo guhindura imbibi z’utugari cyangwa imidugudu, gusa turi kureba uko aho itari iri cyangwa aho abaturage babaye benshi kubera gahunda y’abaturage mu gutura mu midugudu , yashyirwaho bityo bigashyirwa no mu itegeko.”

Minisitiri Musoni yanasabye abanyamabanga nshingwabikorwa bacikirije amashuri kuko babujijwe kwiga muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, ku mpamvu z’umutekano wabo no kuba nta reme ry’uburezi rihaba ko baziyandikisha hakazarebwa uko bazasubira kwiga mu mwaka utaha w’amashuri.

Minisitiri Musoni yasabye Guverineri kuzamugezaho amazina y’abashaka kwiga, bakazabaganiraho na minisiteri y’uburezi hakazigwa uko bazongera kwiga.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Bwana Musoni ku gitekerezo cyo gushyira mu ishuri abayobozi batagize amahirwe yo kuyakomeza.

Rwanda yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka