Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bemeza ko Lt Gen Mudacumura ariwe muyobozi nyawe w’uyu mutwe

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bemeza ko n’ubwo FDLR ifite ubuyobozi ariko Lt Gen Sylvestre Mudacumura ariwe ugifite ijambo rya nyuma. Banatangaza ko zimwe mu mpamvu zituma atakiboneka ari ukubera atakizera bamwe mu bo bakorana bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kuva mu 2012, Lt Gen Mudacumura wahoze ari umuyobozi wa FDLR-FOCA, ntarongera kugaragara cyangwa kumvikana nk’uko byari bisanzwe.

Ahubwo uwamusimbuye, Gen Maj Iyamuremye, uzwi ku izina rya Rumuri niwe uherutse gutangaza ko FDLR yiteguye kumutanga kubera ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Lt. Gen. Mudacumura akurikiranyweho ibyaha birimo iby’intambara no gufata kungufu abagore mu burasirazuba bwa Congo.

Lt Gen Mudacumura ufatwa nk'umuyobozi wa FDLR.
Lt Gen Mudacumura ufatwa nk’umuyobozi wa FDLR.

Aya makuru tuyakesha bamwe mu basirikari bari abasirikari ba FDLR-FOCA, barimo uwitwa Sgt. Iyamuremye Telesphole, uherutse gutaha witandukanyije n’uyu mutwe, wanahoze ari umurinzi wa hafi wa Lt Gen Mudacumura.

Sgt Iyamuremye avuga ko zimwe mu mpamvu zituma Lt. Gen Mudacumura arindwa bikomeye ngo nuko atizeye umutekano we cyane ko hari abashaka kumufata agashyikirizwa inkiko mpuzamahanga bagahabwa miliyoni eshanu z’amadolari yatanzwe na Amerika.

Cyakora andi makuru Kigali Today yatangarijwe nabamwe mu barwanyi bo muri FDLR avuga ko harimo abayobozi ba FDLR bashaka kwikiza Lt. Gen Mudacumura ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside kugira ngo ifatwa rya FDLR nk’umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside biveho.

Bimwe mu byaha Lt Gen Mudacumura akurikiranyweho mu burasirazuba bwa Congo, byakozwe kuva mu 2009 kugera mu 2010, ni ukwibasira abaturage batuye mu duce twa Masisi, Lubero na Walikale, cyane cyane ahitwa Luofu hishwe Abakongomani bagera ku bihumbi bitanu, imiryango myinshi igakurwa mu byabo nyuma yo gutwikirwa no gusahurwa.

Uwo hagati yari umurinzi wa Lt Gen Mudacumura
Uwo hagati yari umurinzi wa Lt Gen Mudacumura

Ibi bikorwa abarwanyi bayobowe na Lt Gen Mudacumura babikoze nyuma yo gukira ibitero bibahiga bihuriweho n’ingabo za Congo n’u Rwanda muri Umoja wetu, ibitero byafashe Lt. Col. Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FOCA akaba n’uwo mu muryango wa Lt. Gen Mudacumura.

Kuva Lt. Gen Mudacumura yashyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi 2012 kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga yavuye ku buyobozi bwa FDLR. Gen Maj Iyamuremye ‘Rumuri’ niwe wahise afata ubuyobozi, wari usanzwe aba hafi ya Rutchuro na walikale ahitwa kuri Gasopo ariko akajya walikare kugaragaza ko ariho afite ibirindiro.

Nubwo Lt. Gen Mudacumura yavuye ku buyobozi, ngo niwe ufite ijambo rya nyuma kuri FDLR ndetse n’ibikorwa biba niwe ubitegura agatanga n’amabwiriza bitewe n’ubumenyi afite mu gisirikare.

Capolari Semana John, umwe mu bagize amahirwe yo gukurikira amabwiriza Lt. Gen Mudacumura, avuga ko ari we watanze amabwiriza yo gutera mu Rwanda taliki 27/11/2012, ubwo abarwanyi ba FDLR bategara mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Cyanzarwe na Bugeshi na Busasamana bayobowe na Col gakwelele.

Mudacumura ari inyuma ya Perezida Habyarimana.
Mudacumura ari inyuma ya Perezida Habyarimana.

Cpl Semana wari muri ibi bitero, avuga ko Lt. Gen Mudacumura ariwe watanze amabwiriza yo gutera mu Rwanda ngo barebe uko ingabo z’u Rwanda zihagaze n’uburyo bazica murihumye bakaba bagira aho bafata.

Ngo Lt Gen Mudacumura ni ubwe wisabiye Col gakwelele kuba ariwe uyobora ibitero na Col Ruhinda akaba ari mu bateye Cyanzarwe ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Muti.

Uyu musirikare muto ariko washoboye kugira uruhare mu ntambara nyinshi, avuga ko kuva 2006 ari umurwanyi, kuba atarazamutse mu ntera mu bya gisisirikare byatewe no kutagira amashuri kuko abo batangiranye bageze kuri Captain.

Cpl Semana avuga ko umwaka ushize mu kwezi kwa Munani 2013 ahitwa Nyanzare muri Rutshuro, Lt. Gen Mudacumura yakoresheje inama abasirikare bakuru muri FDLR bemeza ko bagomba gufatanya n’ingabo za Kongo na MONUSCO mu kurwanya M23 kugira ngo bazabonereho kwinjira mu Rwanda.

Gusa kuva 2014 Lt. Gen Mudacumura ntiyongeye kwigaragaza mu gihe bamwe mu bakorana nawe bavuga ko bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga.

Lt. Gen Mudacumura ufatwa nk’umuyobozi wa FDLR, yavutse 1954 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umwe mu bayobozi b’umutwe ushinzwe kurinda Perezida.

Azwiho kuba yarize igisirikare cy’umwuga mu basirikare bari kumwe kuko yamaze imyaka ibiri mu ishuri rya Gisirikare riri Hamburg mu gihugu cy’u Budage ahacyekwa kuba habarirwa umugore n’abana be.

Nubwo Lt. Gen Mudacumura adakunda kwigaragaza aho aherereye, bamwe mubarwanyi ba FDLR bashoboye kumubonaho, bavuga ko ari umusaza ukunda kwinywera inzoga zikaze kandi ucisha macye.

Lt. Gen Mudacumura nLt. Gen Mudacumura niwe ufite ijambo rikomeye muri FDLR kurusha na Dr Murwanashyaka uba mu Budage, nk’uko byagiye bitangazwa n’abarwanyi bataha mu Rwanda. Nyuma y’uko MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo bitsindiye M23, yasabye ko abarwanyi ba FDLR bavangwa n’ingabo za Congo kugira ngo babone uko bigera umupaka w’u Rwanda.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe nabamwe mu barwanyi ba FDLR ngo mu itsinda rito ry’abasirikare ba Kongo FARDC, bari hafi y’umupaka w’u Rwanda habarirwamo abasirikare bane ba FDLR abakomando bane ba FARDC n’abandi basirikare basanzwe.

Abaturage baturiye umupaka wa Congo n’u Rwanda Bugeshi bavuga ko babona bamwe mu barwanyi ba FDLR mu ngabo za Congo, kuko harimo abavuka Bugeshi na Busasamana, ngo n’imyitwarire y’abasirikare b’Abanyecongo n’Abanyarwanda iratandukanye.

Amakuru yatanzwe n’abarwanyi babiri ba FDLR baherutse gufatirwa ku mupaka wa Gasizi mu murenge wa Bugeshi bashaka gusubira muri Congo mu gace ka Kibumba, bavuga ko FDLR yivanze n’ingabo za Kongo ziri ku mupaka.

Abo barwanyi barimo Ngendabanga Segare uvuka Nkuri mu karere ka Nyabihu hamwe na Nsabimana Bahati uvuka mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu.

Umwe mubasikare ba FDLR ukuriye ibi bikorwa mu gisirikare cya FARDC mu gace ka Kibumba kegereye umupaka w’u Rwanda, yitwa Captain Manirakiza uvuka mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu.

Captain Lupango, umusirikre wa congo ukorera muri Burigade 86 uherutse gufatirwa mu Rwanda yinjiye binyuranyije n’amategeko nawe yakoreraga Kibumba ahakorerwa n’abarwanyi ba FDLR bayoborwa na Captain Manirakiza bari mu ngabo za Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka