Ruhango: Umwana w’umwaka umwe n’amezi atandatu yishe uw’umwaka umwe n’amezi atatu

Umwana w’umwaka umwe n’amezi atandatu yishe umuvandimwe we w’umwaka umwe n’amezi atatu amusogose icyuma mu mutwe, ubwo ababyeyi baba bana barimo bahata ibirayi byo guteka, ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 17/4/2014.

Abo bana bombi bari ababyara kuko nyina w’umwana wishe mugenzi we yari mushiki wa se w’umwana wishwe. Uwo mugore yabanaga mu nzu imwe n’uwo musaza we washatse.

Ubwo aba babyeyi, batuye mu mudugudu wa Gitanga akagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, bari bamaze guhata ibirayi byo guteka buri umwe yatangiye gukora imirimo itandukanye kuko bwari bwije bagira ngo bateke vuba.

Nibwo uwo mwana uzwi ku izina rya Niyigena yafashe icyuma cyahatishwaga ibirayi agisogota mu gihorihori cya murumuna we ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamusenyi Ngayaboshya Felix, yavuze ko urupfu rw’uyu mwana rwatewe n’uburangare bw’ababyeyi.

Yavuze ko Avuga ko nyina w’uyu mwana wishwe Uwonkunda Vestine, yabaga kwa musaza we ndetse akab ari naho yabyariye, agasaba ababyeyi kwita ku bana babo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito nabwo umubyeyi warimo guhinga mu kagari ka Mpanda muri uyu murenge wa Byimana nawe yarangaranye umwana we igihe yahingaga, umwana akagwa mu mazi y’inganzo bacukuruma ibumba akitaba Imana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buhora bushishikariza kwita ku bana babo, kuko kenshi hakunze kuba impfu z’abana zitunguranye ahanini biturutse kukurangara kw’ababyeyi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mbega inkuru ibabaje! Ndasaba Binet Simon ko mbere yo gushyira commentaire ku nkuru yajya abanza akayisoma! Ikibazo abaza kiragaragaza ko atasomye inkuru!

Rwema yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Umwana w’umwaka umwe n’igice yapfa iki n’umwana w’umwaka umwe n’amezi atatu? Ubu ni iburangare bw’ababyeyi ntihagire abajya muri commentaires zindi!

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

nawe simoni rwose ntabyawe.urumva abana b’umwaka nigice haricyo bapfa koko.nibyabana nyine,ubukubaganyi busanzwe

kab yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Banyamakuru! Iyinkuru ntabwo yuzuye rwose. Uwishe yitwa nde? Bapfuye iki?

Binet Simon yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

none se ako kana ntikazashyikirizwa inkiko?

gakwaya yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka