Kayonza: Hakomeje kugaragara ahantu hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside ku buryo bidashobora kuyihavana

Mu gihe hakomeza gushyirwa imbaraga mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ka Kayonza hakomeje kugaragara ahantu hagiye jugunywa imibiri y’abazize iyo Jenoside, ku buryo bitashoboka kuyihavana ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uretse imibiri igera kuri 500 yajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu kugeza ubu bikaba byarananiranye kuyikuramo bitewe n’uko mu nsi y’iyo myobo hari amazi, hari n’imibiri yajugunywe mu mazi y’urugomero ruri hagati y’imirenge ya Ruramira na Nyamirama na yo ngo bikaba bidashoboka kuyivanamo.

Mu murenge wa Rwinkwavu na ho hari imyobo yacukurwagamo amabuye y'agaciro none byananiranye kuvanamo imibiri yajugunywemo muri Jenoside.
Mu murenge wa Rwinkwavu na ho hari imyobo yacukurwagamo amabuye y’agaciro none byananiranye kuvanamo imibiri yajugunywemo muri Jenoside.

Nyuma y’aho bigaragariye ko iyo mibiri idashobora kuvanwa muri ayo mazi, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwafashe icyemezo cyo kuzahubaka ikimenyetso kigaragaza ko hari abantu bajugunywemo, abantu bakajya bahibukira bakanahashyira indabo, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John abivuga.

Agira ati “Twagiye kuhasura dusanga bitashoboka ngo tuvanemo iyo mibiri. Twatekereje gufungura amazi, ariko amazi ahari dusanga ashobora gusenyera abantu benshi akangiza ibintu byinshi kandi naya mibiri ntituyibone, twemeza ko naho hazubakwa ikimenyetso wenda kiriho n’amazina y’abo bantu abantu bakajya bajya kuhibukira bakahashyira indabo.”

Mu kiyaga cya Muhazi naho hajugunywe abantu imibiri ya bo irabura ku buryo hashyirwa indabo mu mazi mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Mu kiyaga cya Muhazi naho hajugunywe abantu imibiri ya bo irabura ku buryo hashyirwa indabo mu mazi mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Ruramira urwo rugomero ruherereyemo, bavuga ko n’ubwo abaturage b’i Ruramira bagaragaje ubugome bukabije muri Jenoside bajugunya abantu muri ayo mazi, kuri ubu hari intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge. Ibyo ngo bigaragarira mu bikorwa abaturage bose bafatanya, nk’uko bivugwa na Seminega Diogene warokokeye muri uwo murenge.

Agira ati “Ibyo tumaze kubirenga ubuturafatanya mu mirimo yose yaba uwireze akemera icyaha yaba uwacitse ku icumu yaba n’undi muturage uwo ari wese utarahigwaga muri icyo gihe, buri muntu wese afite ubushake cyane cyane nk’icyitegererezo mu byo tumaze kugeraho ni urwibutso. Twaricaye mu rwego rwo kwihesha agaciro no kugaha abarushyinguyemo buri muntu yari afite ubushake bwo gukora kiriya gikorwa kandi bagihaye imbaraga biradushimisha cyane.”

Urwibutso rwa Ruramira ni kimwe mu bigaragaza intambwe ubumwe n'ubwiyunge bugezeho i Ruramira kuko rwubatswe n'abaturage bose bafatanyije.
Urwibutso rwa Ruramira ni kimwe mu bigaragaza intambwe ubumwe n’ubwiyunge bugezeho i Ruramira kuko rwubatswe n’abaturage bose bafatanyije.

Ikibazo cyo kutabasha gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kigenda kigaragara hirya no hino mu karere ka Kayonza, kuko na bamwe mu baturiye ikiyaga cya Muhazi batabashije kubona imibiri y’abagiye bicirwa kuri icyo kiyaga bakakijugunywamo.

Kuri ubu mu gihe cyo kwibuka hakaba hashyirwa indabo ku nkengero z’icyo kiyaga mu rwego rwo guha icyubahiro abakijugunywemo, ari nako bizajya bigenda ku bajugunywe mu rugomero rw’amazi rwa Ruramira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mugire amahoro nasabaga bishobotse ko ijambo inshike ryakurwaho hagashakwa irindi mumivugire ivugwa kubarokotse genocide yakorewe abatutsi 1994.

munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

nshimiye ubuyobozi bwigihugu cyurwanda mugikorwa cyokwibuka, guha agaciro ,abazize genocide yakorewe abatutsi 1994 ,noguca umuco wokudahana kubakoze amarorerwa

munyaneza joseph yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka