Rayon Sport izakina na AS Kigali muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AS Kigali yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane wa 1/17 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014, izahura na Rayon Sport muri 1/8 cy’irangiza kuko yo yari yatsinze Sunrise FC ibitego 5-1 mbere ubwo andi makipe yakinaga 1/16 cy’irangiza.

AS Kigali yari yatinze gukina uwo mukino kuko yari mu marushanwa mpuzamahanga, izakina na Rayon Sport umukino wa 1/8 cy’irangiza tariki 4/6/2014, ari nabwo imikino y’igikombe cy’Amahoro izakomeza, kuko amakipe azabanza akarangiza imikino ya shampiyona.

Ku wa gatatu tariki ya 16/4/2014 kandi nibwo hakinwe imikino ya 1/8 cy’irangiza ku yandi makipe, aho APR FC yasezereye AS Muhanga bigoranye cyane, kuko nyuma yo kunganya ubusa ku busa, hitabajwe za Penaliti, maze APR FC itsinda 10-9.

Rayon Sport izakina na AS Kigali muri shampiyona kuri icyi cyumweru, zizongere guhurira mu gikombe cy'Amahoro.
Rayon Sport izakina na AS Kigali muri shampiyona kuri icyi cyumweru, zizongere guhurira mu gikombe cy’Amahoro.

Police FC yakomeje muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-1, Amagaju asezerera Etoile de l’Est ku bitego 4-0, naho Kiyovu Sport itsinda Esperance ibitego 2-1.

I Muhanga, Espoir FC yahatsindiye Gicumbi FC igitego 1-0, SEC isezerera Aspor iyitsinze ibitego 4-1, naho Musanze FC ikomeza muri ¼ cy’irangiza kuri penaliti 8-7 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Mu mikino ya ¼, Police FC izahura na Musanze FC, Amagaju FC ikine na SEC Academy, Kiyovu Sport ihure na Espoir FC, naho izakomeza hagati ya AS Kigali na Rayon Sport ikazahura na APR FC.

APR FC ifite ibikombe byinshi by'Amahoro, yasezereye AS Muhanga bogoranye cyane kuri penaliti 10-9.
APR FC ifite ibikombe byinshi by’Amahoro, yasezereye AS Muhanga bogoranye cyane kuri penaliti 10-9.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinwa tariki ya 4/7/2014, ikipe izagitwara nk’uko bisanzwe ikazahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

AS Kigali niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka