Ngoma: Umwarimu yatanze isomo rivangura abanyeshuri hashingiwe ku moko

Maniraguha Theoneste w’imyaka 47 wigisha mu murenge wa Mutendeli kuri GS.Kibara, akurikiranwe n’izego z’ubutabera kuba yaravanguye abanyeshuri abigisha amoko akanabasaba kuvuga ubwoko bwa buri muntu.

Iri vangura uyu mwarimu yarikoze ubwo yigishaga isomo rya Political Science mu mwaka wa mbere w’isumbuye kuri iki kigo maze agasaba abanyeshuri kujya bakora ku bwoko bwabo aho yari yanditse ku kibaho “Hutu ,Tutsi na Twa”.

Ibi yabikoze tariki 05/03/2014 maze biza kumenyekana mu cyumweru cy’icyunamo muri uyu mwaka wa 2014 ubwo umwe mu bana yigishije amoko yasomaga ikiganiro cyari gutangwa na nyirasenge Uwantege Theodette, maze akamubwira ko bitandukanye nibyo marimu abigisha.

Iki kibazo cyahise kigera mu buyobozi maze hakusanijwe abaturage ndetse n’abanyeshuri, umwe mu babyeyi avuga ko nawe umwana yamubajije ubwoko bwe ngo kuko yabitumwe na mwarimu wabo witwa Theoneste, ngo banakusanije abana bose yigishaga muri iri shuri maze bose bemeza ko yabibigishije; nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Maurice Japhet.

Uyu mwarimu ngo yemera icyaha akavuga ko ngo ari agakosa kamucitse mu isomo yigishaga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, ubwo iki kibazo cyagarukagwaho kuri uyu wa 16/04/2014 mu gusoza icyunamo muri uyu murenge wa Mutendeli, yavuze ko babimenye kandi ko uwo mugabo ari gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Nyuma yuko uyu mwarimu avumburiwe kandi ababyeyi babimenye bari barinumiye ndetse n’abana bakaba batazi ko ari amakosa, abantu bakomeje kwibaza niba hatari abarimu bameze nkuyu baba babikora wenda ntibimenyekane. Bakaba basaba ko abarimu bajya bagenzurwa ku masomo batanga ndetse no kubyo babwira abanyeshuri.

Uko uyu mwarimu yabigenje abigisha

Abana basobanura ko ubwo bigishwaga isomo rya Political Science, umwarimu yatangiye abigisha ibijyanye n’amoko yahozeho arimo abasinga, abazigaba, abacyaba n’andi moko. Uyu mwarimu ngo yaje gusaba ko buri muntu akora ku bwoko bwe bwari bwanditse ku kibaho muri ayo yabasinga n’abazigaba n’andi bari banditse.

Abana bakomeza bavuga ko nyuma yo kurangiza gukora kuri ayo moko, noneho yanditse ku kibaho amoko atatu:Abatutsi, Abahutu n’Abatwa nuko nabyo abasaba ko buri muntu yagenda agaragaza ubwoko bwe. Baje kubikora ariko bamwe ngo hari abatari babizi bityo bakora ahatariho akabakosora avuga ngo wowe ndakuzi muri Abatutsi cyangwa Abahutu.

Aba banyeshuri kandi bemeza ko uyu mwarimu yanabigishije ibiranga buri bwoko birimo amazuru ndetse n’intoki kuburyo ngo basohotse abo bana bagendaga barebana bakurikije uko mwarimu yabigishije.

Ntibyahereye aho ngo uyu mwarimu yabahaye umukoro wo kujya kubaza ababyeyi babo ubwoko bwabo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutendeli bwemeza aya makuru bukavuga ko bwayabonye ubwo babazaga aba bana nyuma yo kumenya icyo kibazo.

Kugera ubu uyu mugabo nyuma yo gufatwa no gushyikirizwa police, ari mu maboko y’ubutabera ngo azahanwe n’itegeko igihe icyo cyaha kizaba kimuhamye.

Kuvangura abana mu mashuri biri muri kimwe mu cyahembereye amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko abayavanguraga ari nako babibaga inzangano mu moko bigatuma habaho Jenoside.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko mana we ibi nibiki? uwo warimu ararengana . ubundi se umwana wiga secondaire atazi ubwoko bwe ninde? ubwoko ntibwavuyeho kandi buri wese azi nuwo ariwe. uwo mwarimu nibamutware kuneza bareke kwitwaza ngo yigishije amoko

lumona yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

Ibyo numva byakagombye kubera isomo ababyeyi bakajya baganira n’abana babo bakamenya uko umusi wabo wagenze n’ibyo bize.

Elyse yanditse ku itariki ya: 20-04-2014  →  Musubize

Uwo Mwalimu Nahanwe Ndetse Nabandi Bakorerwe Igenzurwa Mu Myigishirize Yabo Hishishijwe Ubuyobozi Bwa REB Babajyane Kwigishwa Kuko Ibyo Bigisha Ntabyo Bazi Ahubwo Bashaka Gusenya Urwanda.Murakoze

MAZIMPAKA FABIEN yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Murarwaye, bararwaye, turarwaye!

Ntabwo ari ibi tuzahoramo!!!Muzageraho mubure gereza zo gufungiramo abanyemoko!!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ngaye abo babyeyi bamenye ayo makuru bakinumira!!!!!!!!

Romami yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka