Kirehe: Ntibakinywa inzoga yengeshejwe ibirenge

Mu karere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu cyahoze ari intara ya Kibungo hakunze kwera ibitoki mu gihe cyashize byatumaga bengesha ibirenge, ariko ubu basigaye bengesha intoki mu rwego rwo gusigasira isuku.

Nkuko bamwe mu bo twaganiriye babitangaza ngo ubu abenshi bengesha intoki kuko aricyo cyerekezo u Rwanda rurimo mu rwego rwo kurwanya umwanda kuko mbere iyo umuntu yengeshaga ibitoki ibirenge yabaga ateje umwanda mwinshi kandi n’umutobe uvuyemo ukanyobwa udatetse.

Aba bavuga ko kugeza ubu badashobora kunywa urwangwa rwengeshejwe ibirenge kuko ibi byari ibya kera abantu batarasobanukirwa n’ikitwa ubusirimu, bakaba bamwe muri bo bavuga ko niyo baba bengesheje ibirenge umutobe bawunywa ari uko babanje kuwuteka.

Mutuyimana Jean Paul atuye mu murenge wa Mushikiri avuga ko kuva kera bengeshaga ibirenge ariko ko ubu ibi babicitseho kuko baje gusanga ari umwanda ukabije, akaba akomeza avuga ko ikindi cyatumaga bengesha ibirenge aruko hari ibitoki byinshi byengwamo urwagwa ariko ko kuri ubu bateye ibitoki byinshi biribwa.

Abatuye mu murenge wa Mushikiri bavuga koinsina za kamaramasenge zarwaye indwara bita kabore ikaba yaragabanije imineke hamwe no kubona urwagwa.

Abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe bemeza ko izi ndwara zikunda kugaragara gusa ngo iyo abaturage batabitangaje hakiri kare usanga insina zangiritse bakaba babibutsa ko bagomba kujya bamenyekanisha indwara yagaragara ko yangiza imyaka hakiri kare bityo bakayishakira umuti.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka