Gicumbi: Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku ivanga mutungo rusange

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba ruvuga ko mbere yo kujya gusezerana n’uwo bagiye gushyingiranwa ku ivangamutungo rusanjye ruzajya rubanza kureba imitungo y’uwo bazabana mbere yo kujya gusezerana.

Mutuyimana Dative n’umukobwa w’inkumi witegura kurushinga mu minsi ya vuba avuga ko mbere yo kujya kugura ibirongoranwa agomba kubanza kujya kureba imitungo umugabo azasanga afite bityo nawe akamenya ingano y’ibyo agomba kujya.

Iri sezerano urubyiruko rw’abasore rwo ntirurikozwa kuko ngo abenshi basigaye bashakana babanje kureba ibyo umwe atunze kandi ngo abakobwa nta mitungo igaragara baba bafite bityo bagasanga ubuyobozi bw’umurenge bwagombye kubanza kubarura imitungo ya buri umwe bityo bakabona kubasezeranya iryo sezerano ry’ivangamutungo rusange.

Bikorima Juvenal we avuga ko usanga gushinga ingo bamwe barabigize nk’ubucururzi kuko ngo byagaragaye ko abakobwa benshi basanga abagabo nta rukundo bafite ahubwo ari ibintu babakurikiyeho.

Ngo iyo batangiye gushwana ndetse bikaba ngombwa ko batandukana umwe muri bo abihomberamo kuko bagabana imitungo yose kubera iryo sezerano baba barasezeranye.

Bavuga ko byagiye bigaragara kenshi ko bamwe bemera kubana nta rukundo ruhari ahubwo umwe akurikiranyeho imitungo mugenzi we.

Abasezerana mu murenge.
Abasezerana mu murenge.

Ntamugabumwe we siko abyumva ngo kuko ibintu ataribyo shingiro ryo kubaka urugo ahubwo bagombye kubakira ku rukundo rudashingiye ku bintu. Asanga iri sezerano baryita ivangarukundo aho kuryita ivangamutungo.

Umunyamabanga nshingwabikorw w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, avuga ko ivangamutungo rusange abenshi mubo bashyingira ariryo bahitamo ngo kuko rifasha abashyingiranywe gusenyera umugozi umwe.

Bityo umwe akumva ko icyo akoze ari icya mugenzi we atari icye bwite yihariye bityo inyungu z’urugo bakazihuriraho nk’umuryango. Anatanga ubutumwa ku rubyiruko ruri gushinga ingo muri iki gihe ko rwakwirinda gushingira kubyo umuntu bagiye kubana atunze kuko ataribyo baytuma babana neza.

Abwira urubyiruko ko iyo abantu 2 babanye bakundana ibintu bashobora kubishaka bakabibona, ariko ku bantu 2 babanye nta rukundo usanga barangwa n’umwiryane.

Atanga inama kandi ku bantu bajya gushyingirwa bwa kabiri umwe yarigeze gushaka cyangwa umwe muri bo afite abana ko isezerano ryiza ari ivanga mutungo ry’umuhahano kuko bifasha abana yabyaye bwa mbere kugira uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi.

Abagiye gushinga urugo bahitamo isezerano bagirana hagati y’amasezeranoatatu: ivanga mutungo rusange, ivangamutungo ry’umuhahano ndetse n’ivanga mutungo risesuye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dear sister ujye ubanza ubaze neza mbere yo kwandika kuko uri profane mu mategeko!habaho ivangamutungo rusange,ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye so gukunda ntaho bihuriye n’umutungo ahubwo ni uko iyo ibintu bihindutse business biba bisiness ukubana bikaza nyuma!urubyiruko rukwiye kwigishwa cyane kuko gutandukana kwa hato na hato bituruka ku irari ry’ibintu wagerayo ukanabibura!birababaje imico y’iburayi imaze kuducengera aho bo banazi n’ibyo aribyo bahana igihe cyo kubana!

gafigi yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka