Urwego rwigenga rw’abanyamakuru rwakuye amaboko ku banyamakuru babiri

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, Rwanda Media Commission, rwatangaje ko rwitandukanyije n’abanyamakuru babiri bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, ruvuga ko nyuma y’igenzura rwasanze ibyo baregwa ntaho bihuriye n’umwuga n’amahame y’itangazamakuru.

Abo banyamakuru ni Cassien Ntamuhanga wari umuyobozi wa Radio Ubuntu butangaje ukurikiranywehp ibikorwa by’iterabwoba na Gatera Stanley uyobora ikinyamakuru Umusingi wari ukurikiranyweho kwaka ruswa, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa RMC, Fred Muvunyi kuri uyu wa kane tariki 17/04/2014.
Yagize ati “Rwanda Media Commission iboneyeho umwanya wo kwibutsa ko tutazakomeza kwishingira ibyaha by’abanyamakuru bitagira aho bihurira n’umwuga wabo.”

Muvunyi yasobanuye ko mu igenzura bakoze basanze ibyaha Ntamuhanga akurikiranyweho ari iby’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu, ibyo bikaba ntaho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru.

Gatera Stanley we yatawe muri yombi na Polisi imuguye gitumo amaze kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ayatse umucuruzi amukangisha ko ashobora kumwandika kuko akabari ke katubahirije gahunda z’icyunamo. Bwana Muvunyi ariko yatangaje ko yarekuwe.

Fred Muvunyi, umuyobozi w'urwego rwigenzura rw'abanyamakuru bo mu Rwanda, avuga ko uru rwego rutazishingira ibibazo bwitwe by'abanyamakuru.
Fred Muvunyi, umuyobozi w’urwego rwigenzura rw’abanyamakuru bo mu Rwanda, avuga ko uru rwego rutazishingira ibibazo bwitwe by’abanyamakuru.

Muvunyi yanavuze ku kibazo cy’umunyamakuru John Ntwali Williams bivugwa ko yaburiwe irengero. Yatangaje ko nta gihamya kigaragaza ko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, kuko aheruka kuvugana n’imwe muri radiyo zo muri Kigali avuga ko ari muri Uganda muri gahunda ze.

Muvunyi watangaje ko Gatera ubu yamaze kurekurwa, yakomeje avuga ko ibi bihe bisa nk’ibirimo impagarara bidakwiye gutuma abantu bitwaza ibibazo n’amakosa yabo bwite bagamije kwimenyekanisha cyangwa bakitirira amakosa yabo umwuga bakora.

Ku kibazo cy’uko abanyamakuru bashobora kugira ubwoba bwo gutangaza ukuri bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo kubera ihagarikwa rya hato na hato rya bamwe mu bakekwaho imigambi itari myiza ku gihugu, Muvunyi yavuze ko abanyamakuru bagomba gukomeza akazi kabo nta bwoba kereka ufite icyo yikanga.

RMC yari yagaragaje rugikubita ko itishimiye ifatwa ry’umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje ivuga ko itabwa muri yombi rye ryari rinyuranyije n’amahame arengera abanyamakuru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se umuntu iyo ataraburanishwa ngo ahamwe n’icyaha mwitandukanya nawe mute? Ubu se mwe hagize icyo tubumvaho (RMC) natwe abasomyi twakwitandukanya namwe rugikubita? Ngo mwakoze iperereza?! NI akumiro iyi comment muyihitishe. Murakoze

Mugabo yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka