Burera: Inzoga y’inkorano yitwa “Umunini” ngo iri gutuma abayinywa bagira urugomo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera baratangaza ko inzoga y’inkorano yitwa “Umunini” iri guteza umutakano muke kuko abayinywa basinda cyane aho banyuze bakagenda barwana cyangwa se bagera mu ngo zabo bagakubita abo bashakanye.

Mu karere ka Burera iyo uvuze ijambo Umunini ryumvwa n’abatari bake. Abaryumva nta kindi batekereza uretse inzoga y’inkorano nayo yitwa Umunini ikorwa na bamwe mu banyaburera bakayigurishwa ku bakunda kuyinywa.

Bamwe mu banyaburera baganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo nzoga isindisha cyane. Ngo uwayibona mu gikombe yagira ngo ni umusururu cyangwa ikigage gisanzwe ariko ibindi bashyiramo ni byo bituma abayinywa basinda cyane.

Iki ni ikigage gisanzwe. Ngo inzoga y'inkorano yitwa Umunini nayo ntiwayitandukanya n'ikigage ku isura. Ngo uburyo isindisha cyane niho bitandukanira.
Iki ni ikigage gisanzwe. Ngo inzoga y’inkorano yitwa Umunini nayo ntiwayitandukanya n’ikigage ku isura. Ngo uburyo isindisha cyane niho bitandukanira.

Mu byo bashyiramo harimo Sukari Guru ndetse n’igitubura kitwa Pakmaya gikorerwa muri Turukiya. Iki gitubura ubundi kigenewe gutubura umutsima bagiye gukoramo imigati cyangwa amandazi. Ndetse ngo haba hari n’abashyiramo urumogi; nk’uko Niyonzima Emmanuel abisobanura.

Agira ati “Umunini wo wonyine: numva ngo bafata injaga (urumogi), bagafata igitubura, bagafata sukari (guru) barangiza gufata sukari byose bakabivangira rimwe. Babivangira mu isafuriya, noneho bakabishyira mu ngunguru icyarimwe. Niyo mpamvu uwunywa ugafata impanga (umutwe) gusa n’amaguru.

Wamara gufata amaguru noneho ukumva intege zibaye nkeya. Wagera mu rugo ukaba urayomba kubera ya sukari yagiye mu mutwe. Ni cyo gituma ifata ubwonko bwose umugore yavuga, ukaba uteye hejuru ngo ubwo arantutse.”

Mu byo bakoramo Umunini harimo igitubura kitwa Pakmaya gikorerwa muri Turukiya.
Mu byo bakoramo Umunini harimo igitubura kitwa Pakmaya gikorerwa muri Turukiya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’izo nzoga z’inkorano kuko aribyo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano.

“Umunini” uteza umutekano muke mu ngo

Abanyaburera twaganiriye ariko bo bavuga ko nubwo ubuyobozi burwanya izo nzoga z’inkorano zirimo iyitwa Umunini ndetse n’Umurahanyoni, hari abazikora ndetse n’abazicuruza benshi nubwo batabasha kumenya umubare wabo neza.

Abo baturage bavuga ko impamvu abacuruza izo nzoga z’inkorano batamenyekana ari uko bazicururiza mu ngo zabo kuburyo ntawapfa kumenya ko mu ngo zabo harimo utubari uretse ababizi gusa bajya kuhanywera.

Abaturage twaganiriye bavuga ko inzoga y’inkorano izwi cyane muri Burera ari Umunini. Ngo usibye kuba abayinywa basinda bikomeye bagateza umutekano muke aho banyuze cyangwa se mu ngo zabo, ngo inateza umutekano muke mu rugo icururizwamo; nk’uko Muhawenimana Sylvia abihamya.

Agira ati “Nkubwo ukazana n’umugore nkabaha intebe mukanywa mwasinda mukiryamira, mukihirikiranira ahongaho! Ntabwo ari byiza ngo ubicururize mu rugo kuko barasinda biryamire aho ubwo kabe kabaye akabari, n’abana ni uko nibava ku ishuri nabo binywereho…”.

Abo baturage bakomeza bavuga ko abana baba mu rugo bacururizamo inzoga nk’izo usanga nabo bazinywa bityo bajya ku ishuri bagasinzira gusa aho gukurikira amasomo.

Sukari Guru ifunze mu dushashi duto. Abayikoresha bavuga ko ikora cyane kandi ikaba ihendutse kurusha isukari isanzwe. Abakora Uminini nabo barayikoresha.
Sukari Guru ifunze mu dushashi duto. Abayikoresha bavuga ko ikora cyane kandi ikaba ihendutse kurusha isukari isanzwe. Abakora Uminini nabo barayikoresha.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko bafite ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ngo kuburyo akabari bazongera kubifatiramo bazajya bahita bagafunga burundu.

Agira ati “Akabari ni akabari…nta bucuruzi bwemewe mu rugo! None se umuryango uzazanamo inzoga, uzatandukanya ute kuyobora urugo n’abanywi n’abasinzi bari iwawe? Byumvikane ko uzafatwa acururiza mu rugo nta burenganzira afite nawe azahanwa n’amategeko.

Ba bana bavuye kwiga basanze abasinzi muri “salon”, bari kunywa inzoga, uwo mwana azaruhuka ate? Umudamu aho kugira ngo aruhuke bari kunywa bageze saa tanu saa sita z’ijoro! Ibyo byose bihungabanya umutekano w’urugo.”

Uyu muyobozi akomeza asaba Abanyaburera kureka burundu ibiyobyabwenge ngo kuko usibye kuba biteza umutekano muke ngo n’ababinywa hari bamwe bagira ibibazo mu mutwe, bakarwara mu mutwe nk’uko ngo byagaragaye muri ako karere.

Ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu karere ka Burera, birimo kanyanga, bituruka muri Uganda. Abanyaburera bamwe bo bakora inzoga z’inkora bagendeye ku kigage gikundwa n’abatari bake muri ako karere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka