Ngororero: Minisitiri Mitali yamaganye abatarunamura icumu mu bitekerezo byabo

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Abatutsi bishwe muri jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyange mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 16 Mata 2014, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yamaganye byimazeyo abantu bagifite ubwicanyi mu bitekerezo byabo.

I Nyange ni hamwe mu Karere ka Ngororero hiciwe Abatutsi batagira ingano mu gihe cya Jenoside ubwo bari bahungiye kuri paruwasi ya Nyange aho bari bizeye ubuhungiro bakicwa rubozo kugeza ubwo Padiri Seromba wari uyoboye Paroisse ya Nyange atagetse ko imashini ya tingatinga ibarituriraho Kiliziya bari bizeye kurokokeramo.

Minisitiri Mitali yagaragje intimba aterwa na bamwe mu rubyiruko n’abantu bakuru batarunamura icumu mu bitekerezo. Yatanze ingero z’abatarava ku izima bagifite umugambi wo gusenya igihugu; ababazwa n’urubyiruko rukirangwa n’ibitekerezo byo gusenya atanga urugero rw’umuhanzi Kizito Mihigo.

Ministiri Mitali yunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Nyange mu karere ka Ngororero.
Ministiri Mitali yunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Nyange mu karere ka Ngororero.

Yagize ati “ntibyumvikana ukuntu umuntu wacitse ku icumu, wagize uruhare mu gutanga ubutumwa bw’isana mitima yahindukira akemera kuba umuyoboro w’ibitekerezo by’abashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi rwavuyemo”.

Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatanze ubuhamya ko inkoramaraso zakoze ibara i Nyange zari zifite ubugome ndengakamere. N’ikiniga cyinshi n’agahinda yavuze ku nzira y’umusaraba we n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe banyuzemo ashimira Imana, Leta y’Ubumwe, ingabo zari iza FPR Inkotanyi bagize uruhare mu guhagarika Jenoside.

Yagaragaje ko we n’abandi barokotse bageze kure biyubaka kandi batanga n’umuganda ukomeye mu kubaka u Rwanda.

Bwana Jabo Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, wari uhagarariye Guverineri yasabye abaturage kugira ubutwari bwo kugaragaza ahaba hakiri imibiri yajugunywe ku gasozi ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri 27 yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyange.
Imibiri 27 yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyange.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais, yagarutse ku rumuri rutazima rwakiriwe ku ikubitiro ni akarere ka Ngororero karwakiriye i Nyange asaba abaturage guhora bamurikirwa narwo ngo batazongera kugwa mu iciraburindi ukundi.

Mu butumwa bwe yibanze ku mateka mabi yaranze Nyange aho Interahamwe zishe abana bo mu ishuri ryisumbuye ry’aho banze kwitandukanya bakurikije amoko uko babisabwaga.

Minisitiri Mitali yasabye ko ubutwari bwabo bwabera icyitegererezo gikomeye urundi rubyiruko ndetse n’abakuru. Muri uwo muhango wabaye tariki 14/04/2014, urwibutso rw’i Nyange rwakiriye indi mibiri 27 yasanze indi 7,431 iharuhukiye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka