Espagne: Real Madrid yegukanye igikombe cy’umwami itsinze Barcelone

Nyuma yo gutsindwa muri shampiyona 4-3 n’ikipe ya FC Barcelone, ijoro ryo ku wa 16 Mata 2014,wabaye umwanya mwiza wa Real Madrid wo kwihimura kuri Barcelone mu irushanwa ry’igikombe cy’umwami muri Espagne “Copa del Rey”,aho Real Madrid yatsinze Barcelone 2-1.

Mu mukino ubanza w’iki gikombe nabwo Real Madrid yari yatsinze Barcelona 1-0 mu minota y’inyongera.

Gutsindwa kwa Barcelona ku mukino wa nyuma byahesheje igikombe cy’umwami ikipe ya Real Madrid, aho Garent Bale wabifashijemo bikomeye Madrid, yatangaje ko yishimiye cyane gutwarana igikombe bwa mbere na Real Madrid.

Mu gihe Real Madrid ikomeje kugaragaza ko ikomeye ndetse ikaba imaze imikino 2 idatsindirwa mu gihugu cyayo, ikipe ya Barcelone yo ikomeje kugaragaza intege nke no kwibasirwa no gutsindwa n’andi makipe, ari nako igenda igabanya amahirwe yo kuba yahatanira n’andi igikombe cya Shampiyona.

Ibifashijwemo na Di Maria ndetse na Bale Garent, Real Madrid yegukanye igikombe cy'umwami.
Ibifashijwemo na Di Maria ndetse na Bale Garent, Real Madrid yegukanye igikombe cy’umwami.

Nyuma yo gutsindwa na Atletico Madrid muri ¼ cy’irangiza mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi ikanasezererwa, Barcelone yongeye gutsindwa mu minsi yakurikiyeho n’ikipe ya Granada muri shampiyona 1-0.

Barcelone kandi yasubiriwe na Real Madrid kuri uyu mugoroba, iba itsinzwe gatatu kose kikurikiranya, ibintu bitaherukaga kuyibaho.

Abakunzi b’iyi kipe basanga iri kugana habi ku buryo basanga hagira icyakorwa cyane ko iyi kipe nayo iri mu migambi yo guhindura abatoza.

Kuri ubu, ikipe ya FC Barcelone yamaze kugera ku mwanya wa 3 muri Shampiyona ya Espagne aho irushwa amanota 4 yose na Atletico Madrid iri ku mwanya wa mbere n’amanota 82. Real Madrid ya 2 muri Shampiyona ikaba iyirusha inota 1, aho ifite 79 mu gihe Barcelone ifite 78.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka