Nyagatare: Umudugudu bacuruzamo ibiyobyabwenge umuyobozi wawo azajya yeguzwa

Toni 3 z’ibiti bya kabaruka byatwitswe hanamenwa amakarito 200 y’inzoga zo mu mashashi ya Chief Waragi na litiro 700 za Kanyanga zafashwe mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyagatare.

Ibi bintu bitemewe gucuruzwa mu Rwanda byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 11 n’ibihumbi 400 byamenewe mu mudugudu wa Barija ya mbere akagali Barija umurenge wa Nyagatare tariki 16/04/2014.

Musabyimana Charlotte, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko akarere kafashe ingamba ko umuyobozi w’umudugudu ibiyobyabwenge bizongera gufatirwa mu mudugudu ayobora azajya yeguzwa.

Abayobozi batangiza kumena ibiyobyabwenge. Iyi ni inzoga ya Kanyanga.
Abayobozi batangiza kumena ibiyobyabwenge. Iyi ni inzoga ya Kanyanga.

Gusa ngo n’ubukangurambaga ku bubi bwo gukoresha ibiyobyabwenge burakomeza ku baturage ariko ubu bukangurambaga ngo ntibukuraho ko ubifatanywe adashyikirizwa ubutabera ngo ahanwe.

Ndayambaje Theogene avuga ko ibi biyobyabwenge bitacika mu gihe birwanywa n’ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano gusa abaturage ntibabigiremo uruhare. Umuti wo kubirandura ngo ni uguhanahana amakuru ku hantu bicururizwa no ku babicuruza bagahanwa.

Iki ni kirundo cy'ibiti bya Kabaruka cyatwitswe.
Iki ni kirundo cy’ibiti bya Kabaruka cyatwitswe.

Ibi biyobwenge by’inzoga zo mu mashashi zo mu bwoko bwa Chief na Zebra Waragi kimwe na Kanyanga byose bituruka mu gihugu cya Uganda gihana imbibe n’akarere ka Nyagatare.

Ibiti bya Kabaruka yo bicukurwa mu duce twegereye pariki y’akagera, mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kimwe na Bugesera. Inzira ya Kabaruka ikaba ari Nyagatare kuko ariho biborohera kuyigeza mu gihugu cya Uganda.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka