Rutsiro: BRD yabimye inguzanyo ya miliyoni 300 biyemeza kwishakamo ubushobozi imirimo yabo irakomeza

Nyuma yo kubura inguzanyo ya banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kubera ko bari batararangiza kwishyura inguzanyo bahawe mbere, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa ba Mabanza (KOPAKAMA) ikorera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro biyemeje kuguriza koperative yabo amwe mu mafaranga yari ikeneye bityo imikorere yayo irakomeza.

Koperative KOPAKAMA ni koperative y’abahinzi ba kawa ikaba ifite n’uruganda rutunganya umusaruro wa kawa wera mu gace urwo ruganda ruherereyemo. KOPAKAMA yatangiye gukorana na BRD guhera mu mwaka wa 2005 kuko BRD ni na yo yahaye koperative inguzanyo yo kubaka urwo ruganda.

Usibye inguzanyo yo kubaka urwo ruganda, hari n’amafaranga BRD yari isanzwe iguriza KOPAKAMA buri mwaka kugira ngo koperative iyakoreshe yishyura abahinzi bagemura umusaruro wabo ku ruganda, noneho koperative yagurisha uwo musaruro na yo ikabona kwishyura inguzanyo yahawe na BRD kugira ngo koperative ibone uko yaka indi nguzanyo.

Koperative KOPAKAMA iracyishyura inguzanyo yahawe na BRD mu mwaka wa 2005 yo kubaka aho uruganda rukorera.
Koperative KOPAKAMA iracyishyura inguzanyo yahawe na BRD mu mwaka wa 2005 yo kubaka aho uruganda rukorera.

Koperative yishyuraga iyo nguzanyo ya buri mwaka, ikabifatanya no kwishyura buhoro buhoro inguzanyo yahawe mbere y’inyubako. Umuyobozi w’urwo ruganda, Frederick Hakizimana, avuga ko guhera mu mwaka wa 2005, 2006 na 2007 koperative yishyuye neza nta kibazo.

Mu mwaka wa 2008 haje kubaho ikibazo cyo kugabanuka kw’ibiciro bya kawa ku isoko mpuzamahanga bituma uwo mwaka koperative itabasha kwishyura.

Mu myaka yakurikiyeho ya 2009, 2010 na 2011 koperative yabashije kwishyura inguzanyo yagendaga ifata hamwe n’ibirarane, ariko bigeze mu mwaka wa 2012 birananirana kubera ko abanyamuryango ndetse n’abahinzi bagemuye umusaruro mwinshi ku ruganda.

Nyuma yo kwimwa inguzanyo na BRD, bamwe mu bahinzi biyemeje kugemura umusaruro wabo ku ruganda bakazishyuza nyuma uwo musaruro umaze kugurishwa.
Nyuma yo kwimwa inguzanyo na BRD, bamwe mu bahinzi biyemeje kugemura umusaruro wabo ku ruganda bakazishyuza nyuma uwo musaruro umaze kugurishwa.

Muri uwo mwaka ku ruganda ngo hari toni 1417 z’ibitumbwe, uwo musaruro uvamo kawa yumye ingana na toni 297 zakagombye kuba zaravuyemo kontineri 10 zo kohereza hanze, ariko izo kawa zose zigurishwa ari amaganda (zidatunganyije) kubera ko koperative yabuze isoko.

Mu mwaka wa 2013, BRD yemeye kongera guha inguzanyo koperative KOPAKAMA, ariko ikuramo ibirarane koperative yari ifitiye banki.

Nubwo mu yindi myaka koperative yagerageje kugenda yishyura inguzanyo yabaga yahawe na BRD, mu mwaka wa 2014, BRD yanze kongera guha inguzanyo koperative KOPAKAMA kubera ko harimo icyo kibazo cy’ibirarane koperative itashoboye kwishyura biturutse kuri kawa itaragiye igurwa neza ku buryo bushimishije ku masoko mpuzamahanga, kimwe n’iyaburiwe isoko bigatuma koperative iyigurisha idatunganyije neza.

Muri iyi minsi uruganda rwa KOPAKAMA rwakira toni ziri hagati ya 25 na 30 za kawa ku munsi.
Muri iyi minsi uruganda rwa KOPAKAMA rwakira toni ziri hagati ya 25 na 30 za kawa ku munsi.

Bamaze kubona ko banki itabashije kubaha inguzanyo, ubuyobozi bwa koperative bwakoranye inama n’abanyamuryango mu kwezi kwa 11 k’umwaka wa 2013, abanyamuryango basobanurirwa ko koperative itagurishije neza ikaba ifite ikibazo cyo kwishyura BRD.

Abanyamuryango barabyumvise, ndetse 160 muri bo bahita bemera ko umusaruro wabo bazakomeza kuwugemura ku ruganda rwa koperative ikawutunganya, ariko batishyuza, bakaba ngo bazishyuza ari uko koperative imaze kugurisha.

Hari abandi banyamuryango ba koperative bafashe amafaranga yabo bwite abarirwa muri miliyoni 150 bayaguriza koperative ishobora gukomeza kwishyura abahinzi bagemura umusaruro wabo ku ruganda no kuwutunganya nk’uko bisanzwe hatabayeho igikuba cyo guhagarara biturutse ku mafaranga yabuze.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative KOPAKAMA biyemeje gutanga amafaranga yabo kugira ngo uruganda rutunganya kawa rudahagarara.
Bamwe mu banyamuryango ba koperative KOPAKAMA biyemeje gutanga amafaranga yabo kugira ngo uruganda rutunganya kawa rudahagarara.

Umuyobozi w’uruganda yizeza abagemura ibitumbwe bya kawa ariko ntibahabwe amafaranga kimwe n’abagurije koperative ko bazishyurwa. Yagize ati “ubu tumaze kugira toni zirenga 400, kandi tumaze kubona isoko tuzagurishaho umusaruro wacu, bityo bamwe bagurije koperative tukabishyura bidatinze, ndetse n’abagemuye kawa batishyuwe tukabishyura.”

Kuba BRD yarabimye inguzanyo kubera ko batararangiza kwishyura iya mbere, ibyo ngo byabahaye isomo ku buryo bateganya ko mu kwezi kwa munani hazabaho inama nyunguranabitekerezo irimo abanyamuryango, abafatanyabikorwa ba koperative, ndetse n’abandi bagira inama koperative kugira ngo hafatwe gahunda ihamye yo kwishyura uwo mwenda ubuyobozi bw’uruganda butabashije guhita bubona ako kanya imibare igaragaza uko uwo mwenda wose ungana.

Muri iyo nama koperative irateganya no kurebera hamwe uburyo yakwishakamo ubushobozi ku buryo igihe banki yaramuka yongeye kubima inguzanyo bajya bakomeza bagakora, ntihagire gahunda zihagarara.

Umuyobozi w'uruganda rwa KOPAKAMA avuga ko bagiye gushyiraho imikorere izatuma uruganda rubasha gukomeza gukora no mu gihe baramuka batabashije kubona inguzanyo.
Umuyobozi w’uruganda rwa KOPAKAMA avuga ko bagiye gushyiraho imikorere izatuma uruganda rubasha gukomeza gukora no mu gihe baramuka batabashije kubona inguzanyo.

Muri aya mezi yo gusarura kawa kuko iba yeze ku bwinshi, uruganda rutunganya kawa rwa koperative KOPAKAMA rurimo kwakira kawa iri hagati ya toni 25 na toni 30 z’ibitumbwe ku munsi ziturutse mu bahinzi ba kawa b’abanyamuryango ndetse n’abatari abanyamuryango b’iyo koperative.

Abahinzi bazizana ari ibitumbwe, abakozi b’uruganda bakazihera, bakazihugutisha, bakanazironga, barangiza bakazitoranya, bakazanika, ari ho hava ya kawa y’amaganda, ni ukuvuga itaravanwaho agahu k’inyuma gakomeye.

Iyo koperative imaze kubona isoko, ihita ijya gutonoza umusaruro wayo i Kigali ku nganda ziyitonora zigakuraho ka gahu gatwikiriye urubuto rw’imbere rwa kawa, icyo gihe hagasigara kawa yitwa umuhura (green coffee), noneho koperative igahita iyoherereza abaguzi bayo bo hanze y’igihugu, cyane cyane mu bihugu by’u Budage no mu Bwongereza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka