Kamonyi: Kutagira ubwiherero bibangamira abaturiye n’abarema isoko rya Nkoto

Isoko rya Nkoto rihererye mu murenge wa Rugarika, riterana buri wa gatatu w’icyumweru. Kuba iri soko ritagira ubwiherero bibangamira abarituriye n’abaricururizamo kuko abanyesoko babanduriza.

Nubwo ryitabirwa n’abacuruzi ndetse n’abaguzi baturutse mu turere dutandukanye harimo n’utw’umujyi wa Kigali, kutagira imisarani, bigatuma abarirema bitabaza iy’abacuruzi n’abaturage baturiye isoko, basanga ikinze bakiherera hanze yayo maze bigatera umwanda.

Umwe mu bacuruzi baturiye isoko avuga ko ku munsi w’isoko baba biteguye ko impande z’amazu hari bwanduzwe n’abanyesoko bari bukenere kwiherera; ngo baraza bakahanyara ndetse hakaba n’abahituma.

Isoko rya Nkoto ntirigira ubwiherero.
Isoko rya Nkoto ntirigira ubwiherero.

Abacururiza mu isoko nabo ngo basanga kuba isoko ritagira ubwiherero bibabangamira, bakaba basaba ko mu mafaranga y’umusoro batanga, Leta yakuramo ayo kubakamo imisarani. Ngo buri munsi w’isoko batanga amahoro y’isuku y’amafaranga 500frw no mu mwaka batanze ipatante ya 6000frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Celestin, atangazako ko ikibazo cy’iri soko akizi, akaba yaragikoreye ubuvugizi ku buyobozi bw’akarere, kuko uretse n’imisarani, n’isoko ubwaryo ritubakiye, ribangamira abarikoreramo mu gihe cy’imvura cyangwa cy’izuba ryinshi.

Bibaza icyo amahoro y’isuku akoreshwa

Nubwo abacuruzi batanga amahoro y’isuku ya buri kwezi, bamwe mu bacuruzi batangaza ko batazi uburyo akoreshwa kuko nta bikorwa by’isuku babona hafi yabo.

Uretse umusoro w’ipatante utangwa buri mwaka, abacururizi bakwa n’andi mahoro harimo ay’iy’isuku atangwa buri kwezi. Aya mahoro yakwa hakurikijwe ibice bikorerwamo ubucuruzi.

Hari abacururiza hafi y’umuhanda wa kaburimbo no ku yandi masanteri akomeye batanga amafaranga ibihumbi bitatu ku kwezi, n’abacururiza ku dusanteri duto batanga amafaranga igihumbi ku kwezi.

Bamwe mu bacuruzi twaganiriye, batangaza ko baheruka bakwa amafaranga, ariko ntibamenyeshwe icyo yakoreshejwe kandi hari aho baba babona yakwifashishwa. Urugero ni umucuruzi wo mu Nkoto uvuga ko ayo mahoro yakoreshwa mu gucukura ikimoteri rusange no kubaka imisarani rusange mu muri iryo soko.

Bibaza icyo amahoro y'isuku akoreshwa.
Bibaza icyo amahoro y’isuku akoreshwa.

Uku kutabwirwa icyo amahoro batanga akoreshwa, bituma hari bamwe mu bacuruzi bayitiranya n’indi misoro ijya muri Leta ; ariko Munyankindi Celestin, Umwakirizi w’imisoro mu Karere ka Kamonyi, asobanura ko amafaranga batanga akoreshwa mu bikorwa by’isuku rusange yo mu karere kose.

Kuri ubu bikorwa ku buryo bw’ubwisungane magirirane kuko hari igihe amahoro y’isuku yakwa abacuruzi bose bo mu karere akoreshwa mu kubaka isoko. Aha avuga ko mu myaka yashize amahoro yatanzwe yakoreshejwe mu kubaka isoko rya Manyana, irya Kayenzi n’irya Mugina.

Munyankindi ariko, arizeza abacuruzi ko amahoro batanga azagera igihe agakoreshwa isuku y’aho bakorera ibi bikazakorwa ari uko ibikorwa by’isuku rusange byarangiye.

Amahoro y’isuku yemejwe n’Iteka rya Perezida rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze. Umubare w’amafaranga agomba gutangwa, ukaba ugenywa n’Inama Njyanama y’akarere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka