Umwanzi ashobora kwifashisha ibiyobyabwenge akayobya urubyiruko - Sembagare

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo muri ako karere cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko umwanzi ashobora kubyifashisha agamije kubatesha umurongo bityo ntibabe bagikoze ngo biteze imbere.

Sembagare yatangaje ibi ku wa gatatu tariki 16/04/2014 ubwo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bamenaga ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’izindi nzoga byose zituruka muri Uganda.

Ibyo biyobyabwenge byamenwe birimo kanyanga litiro 523 n’amaduzeni arenga 1000 y’inzoga zo mu mashashi zirimo izitwa Blue Sky ndetse na Chief Waragi bifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 10 n’amafaranga 400.

Ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu mirenge ituriye ikirunga cya Muhabura ariyo Cyanika, Kagogo, Rugarama, Gahunga, ndetse na Kinoni. Bikaba byarambuwe ababicuruza ndetse n’abajya kubirangura muri Uganda bazwi ku izina ry’Abarembitsi.

Ibyo biyobyabwenge babimennye mu mwobo wari wacukuwe uruzura.
Ibyo biyobyabwenge babimennye mu mwobo wari wacukuwe uruzura.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bafatanyije n’abayobozi batandukanye ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bamennye ibyo biyobyabwenge ahabugenewe mu mwobo wari wacukuwe maze uruzura.

Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abaturage bari bari aho guca ukubiri n’ibyo biyobyabwenge kuko ababinywa bata ubwenge bagateza umutekano muke. Yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko gufata iya mbere mu kugenderakure ibyo biyobyabwenge.

Agira ati “N’umwanzi hari igihe yakoresha ibiyobyabwenge. Akagira ati ‘reka urubyiruko ndusuke mu biyobyabwenge, ejo hazaza bazaba ari abasinzi, ari abarwayi, ntibazashobora gukora, bazakene.’ Iyo umuntu yakennye rero ariyanga ntacyo yageraho.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba Abanyaburera cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n'ibiyobyabwenge kuko umwanzi ashobora kubyifashisha mu kubayobya.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba Abanyaburera cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko umwanzi ashobora kubyifashisha mu kubayobya.

Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza asaba urwo rubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe rugahanga imishinga ibyara inyungu bityo rukegera ubuyobozi, ubuyobozi nabwo bukabafasha kubona inkunga maze rukabona icyo rukora.

Hari ababinywera ubushake ngo bakore urugomo

Sembagare yakomeje abwira Abanyaburera ko, mu rwego rwo guca burundu kanyanga mu karere ka Burera, mu ngamba bafashe harimo ko akabari kazongera gufatirwamo kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge kazajya gahita gafungwa burundu.

Abanyaburera batandukanye nabo bemera ko ibiyobyabwenge ari bibi. Ngo hari ababa bari mu kabari banywa umusururu cyangwa izindi nzoga zemewe mu Rwanda nyamara bakavangamo kanyanga cyangwa Blue Sky bakarushaho gusinda.

Batanga ingero bavuga ko bamwe usanga barabyishoyemo aho ndetse ngo hari n’ababinywa ku bushake kugira ngo baze gukora urugomo; nk’uko Niyonzima Emmanuel abisobanura.

Agira ati “Icyo akunze ni cyo anywa…cyangwa akavuga ngo icyo nkumbuye nicyo ndavanga…nonese reba nk’ubu usanga umugabo ari kunywa akavuga ati ‘njyewe nshaka uyu munsi nywe ariko ndare nkubise umuntu murihe umutabo wa peko (umurima w’ibirayi byitwa peko).”

Si ubwa mbere mu karere ka Burera bamenera mu ruhame ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Kuva kera babimena bashishikariza abaturage guca ukubiri nabyo ariko bigakomeza kugaragara muri ako karere.

Ibiyobyabwenge byamennwe bifite agaciro karenga miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda.
Ibiyobyabwenge byamennwe bifite agaciro karenga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bahamya ko guca kanyanga mu karere ka Burera bidashoboka kuko baturanye n’igihugu cy’Ubugande aho ituruka. Ngo n’iyo batayinywera mu Rwanda bajya kuyinywera muri Uganda dore ko bamwe mu Banyaburera bajyayo banyuze inzira zitazwi.

Gusa ariko ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko icyo kiyobyabwenge kigenda kigabanuka. Ngo uko bagenda bafata abayifite ni nako babashyikiriza ubutabera bagahanwa hakurikijwe amategeko kandi baciriwe urubanza imbere y’imbaga bityo n’abandi baturage bagakuramo isomo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka