Minisitiri w’Intebe arasaba ko imanza zijyanye no kugambanira igihugu zabera ku karubanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba ubutabera bw’u Rwanda kwihutisha iburanisha ry’imanza zijyanye n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kukibuza umutekano kandi zikaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere abandi akarorero.

Ibi yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abashinjacyaha b’amasezerano bashya batanu barahiriraga kuzakora imirimo no kuzuza inshingano bahawe neza, kuri uyu wa Gatatu tariki 15/4/2014.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yatangaje ko ibyaha bikwiye kwihutishwa ari ibijyanye no kugambanira igiuhugu no kubuza umudendezo igihugu n’abaturage, guhohotera abana n’ibyaha by’ubwicanyi bugaragara mu miryango no kunyereza umutungo wa Leta.

Minisitiri W'intebe mu muhango wo kwakira indahiro z'abashinjacyaha bashya.
Minisitiri W’intebe mu muhango wo kwakira indahiro z’abashinjacyaha bashya.

Yagize ati “Ubwo rero hano hari abayobozi babiri babishinzwe, yaba Minisitiri w’ubutabera, Umushinjacyaha mukuru, mwe mumaze kurahira na bene wanyu bose musangiye uyu murimo turongera kubatongera tubasaba ko izi manza zihutishwa byaba ngombwa zikabera ku karubanda.”

Yongeyeho ko n’ibihano bigomba gukazwa kugira ngo buri wese abonereho urugero, kandi ari usaba ibyo bihano n’ufata ibyemezo bose bakabishyiramo ingufu, kuko ngo muri iyi minsi hasigaye haboneka ubugambanyi.

Ati “Muri ibi bihe abantu basigaye bakinisha kugambanira igihugu, basigaye bakinisha kugambanira umukuru w’igihugu, basigaye bakinisha kugambanira abaturage n’abayobozi muri rusange.”

Umwe mu barahiye.
Umwe mu barahiye.

Ibi abitangaje nyuma y’uko inzego z’umutekano zimaze iminsi zita muri yombi abantu zitangaza ko bakoranaga n’imitwe ifatwa na Leta nk’imitwe y’iterabwoba. Abenshi muri abo bantu barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bashinjwa ko bakorana na FDLR na RNC.

Ubushinjacyaha bwakiriye neza icyo gitekerezo cyo kuburanishiriza icyo cyaha mu ruhame kandi aho cyabereye kuko ngo hari isomo bisigira abahisi n’abagenzi babibona, nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza.

Ati “Iyo byabereye ku karubanda n’umuhisi n’umugenzi ashobora kubikurikira, icyo gihe ubutumwa ahavana agenda avuga ngo gukora icyaha ni bibi. Iyo abonye umuntu ashinjwa ejo akabona yahanwe ashobora nawe kugira ubwoba bwo gukora icyaha.”

Abarahiye bose bafashe ifoto y'urwibutso na Minisitiri w'Intebe n'abandi bayobozi.
Abarahiye bose bafashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi.

Aba bacamanza barahiye amasezerano y’igihe gito ariko ashobora kongerwa mu gihe bibaye ngombwa cyangwa bitewe n’akazi gahari. Abarahiye ni Donatien Nshimiyimana, Safari Hamudu, Louis Gitinywa, Jean Damascene Nkundiyeze na Michel Nshimiyimana.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUTEGEZAHO AMAKURU MASHYA

NYANDWI yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka