Musanze: Yanze kuba umutwaro ku muryango n’igihugu kubera ubumuga yitabira kwikorera

Abantu bafite ubumuga bunyuranye ubasanga hirya no hino mu mijyi basaba abahisi n’abagenzi kugira ngo babashe kubaho ariko hari bamwe banze ingeso yo gusaba bishakira ikibatunga.

Dusangiyiteto Tabia ufite ubumuga bw’ingingo ziciriritse bakunda kwita igikuri atunzwe no kudoda imyenda itandukanye no kuboha imipira n’ibindi. Aka kazi karamutunze n’umwana we, anabasha kwishyurira umwana we amafaranga y’ishuri n’inzu babamo.

Tabia w’imyaka 36 utuye mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka musanze yavutse nk’abandi bana ariko yaje kumenya ko afite ubumuga ngo afite imyaka 12 ubwo abana biganaga yabonaga bamushungereye bigaragaraza ko bamutangariye cyane, buhoro buhoro bagiye bamumenyera. Arangije amashuri abanza umuryango we wamufashije kwiga kudoda.

Dusangiyiteto Tabia arimo kudoda muri atelier ye.
Dusangiyiteto Tabia arimo kudoda muri atelier ye.

Uyu mubyeyi ufite uburebure buri munsi ya metero imwe ariko ugaragara ko abyibushye amaze kwiteza imbere kuko ateliyeri ye irimo imashini umunani, afite gahunda yo gukora agateganyiriza umwana we kandi akiyubakira inzu akava mu bukode.

Yagize ati: “Gahunda mfite mu minsi iri imbere numva nzakora nkibeshaho nkava mu bukode… urabona ko mfite umwana mfite gahunda yo kumuteganyiriza akaziga akabona icyo kurya no kwambara.”

Nubwo bamwe mu bafite ubumuga usanga barabaye umutwaro mu miryango yabo babamenyera ikintu cyose, Tabia avuga ko yanze kuba umutwaro ku muryago we n’igihugu muri rusange. Ati: “mparanira kwihesha agaciro, ikintu nanze mu buzima bwanjye nanga kuba umutwaro yaba ku muryango; yaba ku gihugu…umuco wo gusabiriza nkwanga cyane kubi.”

Uyu mubyeyi afite uburebure buri munsi ya metero imwe.
Uyu mubyeyi afite uburebure buri munsi ya metero imwe.

Tabia yigisha abanyeshuri umunani, akoresha umukozi umwe udoda imipira, uwo ni Mukeshimana Beatrice. Asobanura ko amafaranga akura muri ako kazi amufasha mu kwikenura, akabasha kandi kwishyura umukozi wo gufasha ababyeyi be.

Uru ni urugero rwiza rw’uko kumugara atari ugutakaza ubushobozi bwo kugira icyo wakwikorera ukaba wakwibeshaho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza rwose nkunda cyane umuntu nkuyu rwose ubasha kwiteza imbere adategereje ko bamufashiriza uko ameze nibyiza n’abandi barebereho courage mama

maria yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

uno mu maman anyigishije kwihangira umurimo

balante yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka